Ibi Jimmy Gatete yabigarutseho mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ yari yatumiwemo kuri Radio Rwanda.
Ubwo yari abajijwe niba ajya agira umwanya wo kumva umuziki hakaba n’abahanzi afata nk’abibihe byose kuri we, yavuze ko yihebeye abo mu myaka yo hambere.
Ati “Umuziki ndawukurikirana, nubwo ab’ubu mbazi, mbakurikira, ariko nkunda cyane aba cyera. Nka Cecile Kayirebwa nkunda indirimbo ze ariko reka simvuge amazina kuko mfitemo inshuti ntaza kugira ibibazo.”
Uyu mugabo wabaye ikimenyabose muri ruhago y’u Rwanda kugeza ubwo ahawe akazina ka ’Mana y’Ibitego’ bitewe n’uburyo yakundaga gutsindira Ikipe y’Igihugu Amavubi, ari i Kigali ku butumire bwo gutaha inyubako ya Kigali Universe.
Ni inyubako byitezwe ko izatahwa mu minsi iri imbere ahateganyijwe irushanwa rizahuza abahanzi, abakinnyi bakanyujijeho, abashoramari ndetse n’abanyamakuru b’imikino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!