Yigeze guhunga iwabo akeka ko bari bumuce amaboko! Ibidasanzwe mu buzima bwa Scillah

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Priscillah wamamaye nka Princess Priscillah cyangwa Scillah ni umwe mu bahanzikazi bafite igikundiro mu Rwanda, kubera ubuhanga bwe mu kuririmba n’ijwi rye byagera ku kimero abiganjemo igitsina gabo bo akabafata bugwate.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangiye kwamamara mu 2009 mu ndirimbo yise ‘Mbabarira’ ndetse avuga ko muri uwo mwaka aribwo yagize ibyishimo by’ikirenga ubwo yiyumvaga kuri radiyo bwa mbere.

Iyo yivuga agaragaza ko ibyishimo byuzuye kuri we ari igihe aba ari gukora cyangwa ari mu nzira imuganisha ku gusoza icyo Imana yamuremeye.

Yabwiye IGIHE ko mu buzima atinya ko Imana yazamuvanaho amaboko, ati “Nkunda Imana kurusha ibintu byose ku Isi muri ubu buzima n’ubuzakurikira. Mu buzima rero nkanatinya ko yazamvanaho amaboko. Ni inyembabazi ariko bijya bibaho ko igukuraho amaboko. Namenya ko ibyanjye byaba birangiye.”

Uyu mukobwa yavuze ko ikintu yumva cyahinduye ubuzima bwe ari ukumenya urwego Imana imukundamo.

Ati “Ikintu numva cyahinduye ubuzima bwanjye ni ukumenya urwego Imana inkundamo, kumenya urwo rukundo byatumye nanjye nikunda kandi ntari kumwe nayo ntacyo ndicyo, ntacyo nabasha kwikorera nta n’icyo nageraho.”

Avuga ko ubusembwa azi yifiteho ari uko iyo abyutse ijwi rye riba ringana no gufata abagabo 10 ukabahuza, aseka cyane ati “Mba numva bidasanzwe.”

Akomeza avuga ko ariko n’ubwo bimeze bityo yumva uko yaremwe nta kintu yasaba Imana kubihinduraho kuko yamaze kwiyakira, ati “Namaze kugera ku rwego niyakiriye uko ndi niga gukunda uko meze kose, no kumva ko Imana yo yandemye uku yari ifite impamvu ntijya yibeshya cyangwa ngo irenganye.”

Ngo umuziki mu buzima bwe nicyo kintu atakazaho amafaranga kuko aba yifuza ko, uko atekereza ibintu mu mutwe we ariko byakorwa, agatanga igisabwa cyose ngo bigende gutyo.

Avuga ko ikintu cyatuma abeshya ari igihe yaba abona ukuri kuri bukomeretse umuntu agiye kukubwira, ati “Ikintu cyatuma mbeshya ni igihe cyose ukuri kuba kuri bukomeretse umuntu mu bintu bitari ngombwa ko bimubabaza. Iyo icyo kinyoma nta yindi ngaruka kiri bugire ahubwo kiri burinde umuntu agahinda nabeshya.”

Mu bwana bwe …

Mu bwana bwe ngo ntiyigeze ingayi ahubwo akantu kose yahabwaga yishimaga mu buryo bukomeye.

Ati “Nkiri umwana impano nahawe zose narazishimiraga gusa iyo nabaga naguriwe inkweto narishimaga byimazeyo. Nabaga ngomba kuzambara ku ishuri umunsi ukurikiye icyo gihe nabyukaga saa kumi z’ijoro nitegura ngo njye ku ishuri. Kandi ubusanzwe nabyukaga saa kumi n’ebyiri ariko numvaga hatinze gucya.”

Ariko yari umwana w’inkubaganyi ku buryo yigeze kugira ubwoba akava iwabo azi ko bari bumuce akaboko kubera amafuti yari yakoze.

Ati “Kera nkiri umwana nigeze kuva mu rugo ndagenda ngo mpunze kuko mama yari yambwiye ko ari bunce amaboko. Narakubaganaga cyane kandi sinumve, hari ikintu cye nari nafashe sinagisubiza aho nagikuye ahubwo nibagiwe aho nagishyize.”

“Ambwiye rero ngo aranca amaboko nataha ntarakibona numva ntabwo namugara naravutse ndi muzima. Mva mu rugo rero ndagenda nerekeza kwa nyogokuru yabaga i Remera twebwe tuba i Gikondo.”

“Iyo mbyibutse ndaseka cyane kuko rwari urugendo rukomeye cyane kandi rwarangiye ngarutse mu rugo uwo munsi nyine kandi nk’uko mubibona ntabwo ukuboko baguciye. Yarankanze bimwe by’ababyeyi njye mbifata nk’ibintu bikomeye kuko numvaga nakosheje.”

Ngo yari umwana ukubagana ugira amatsiko, nta soni, nta bwoba, kandi akaba yari azi kwirwanirira ku buryo nta muntu wamuvogera ngo amuhohotere.

Akiri umwana muto ni uku yari ameze

Ubuzima bwe busanzwe …

Scillah avuga ko aramutse apfuye bikaba ngombwa ko agaruka ku isi atakwifuza kuza ari ikindi kiremwa, ahubwo yakwishimira kuza ariwe agasoza ibyo yasize atarangije.

Ati “Ndamutse mpfuye nkagaruka nakwifuza kugaruka ndi njyewe ahubwo nkakora ibyo ntabashije gukora nkiriho bibaye narakoze byose nakomereza aho nari ngeze.”

Ngo akunda cyane amazina y’ikinyarwanda, ati “Nkunda amazina y’ikinyarwanda cyane cyane mba numva afite umwimerere, ubwiza n’ibisobanuro bihambaye. Amazina nka Gisa, Ntwali, Shema, Iribagiza, Ishimwe, Ihogoza, Mugisha mba numva ari meza.”

Iyo abajijwe abantu afata nk’intwari avuga urutonde rurerure ariko akavuga ko we, areba cyane abantu baharanira uburenganzira bw’abandi.

Ati “Abantu mfata nk’intwari ni abantu bagiye barwanira uburenganzira bw’abandi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga baharanira inyungu z’abandi abantu nka Nelson Mandela, Martin Luther King, Sojourner Truth, Harriet Tubman n’abandi. Nanga urunuka mu buzima akarengane. Akankorerwa, agakorerwa abandi nkakanga kurushaho.”

Abanditsi b’ibitabo akunda harimo William Shakespeare, Miles Monroe, Maya Angelou, Elizabeth Wharton, J.K Rowling, Stephen King, Suzanne Collins, Nelson Mandela, Alice Walker na Chinua Achebe.

Avuga ko bose abafata nk’intwari kuko hari umusanzu batanze mu guhindura ubuzima bw’abantu, ati “Bose ni intwari buri wese mu buryo bwe kuko bakoresheje impano yabo bagahindura ubuzima bw’abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Uyu mukobwa uteganya kuzamurikira album ye ya mbere mu Rwanda, mu minsi ishize aganira na IGIHE yavuze atari we uzabona igihe kigeze maze ngo aze yishimane n’abakunzi b’ibihangano dore ko yigaruriye benshi.

Uyu muhanzikazi yakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo nka ‘Icyo Mbarusha’, ‘Nka Paradizo’, ‘Ntacyadutanya’ yafatanyije na The Ben’, ‘Nkeneye Umukunzi’, ‘Itangazo’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

Aheruka gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Mutima’ na ‘Ka Kageste’ yasohotse mu byumweru bitatu bishize.

Princess Priscillah wahinduye izina akiyita Scillah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 6 Kanama 2013 aho yagiye gukomereza amasomo ye ya kaminuza. Yiga ibijyanye n’Ububanyi Mpuzamahanga (International Relations) gusa nyuma yaje kuvangamo n’ibijyanye n’umuziki aho azarangiza kwiga muri uyu mwaka.

Scillah mu bwana bwe ngo yarakubaganaga cyane
Scillah iyo yivuga mu bwana bwe agaragaza ko yari umwana ukubagana cyane
Scillah ateganya kuza mu Rwanda vuba
Ikintu cya mbere atinya ni uko Imana yamukuraho amaboko
Scillah asigaye yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika
Scillah ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda
Uyu mukobwa amaze imyaka irindwi muri Amerika
Uyu mukobwa yanga urunuka akarengane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .