00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yakangaranyije imbuga nkoranyambaga avuze ko agiye kwiyamamariza kuba Umudepite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 May 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman yatangarije abamukurikira ko ari mu mushinga wo kwiyamamariza kuba Umudepite icyakora akaba abura imikono 300, benshi babisamira hejuru bagize ngo arakomeje nyamara we ngo yiganiriraga.

Riderman yanditse ati “Ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba depite, ese mwamfasha kuyuzuza Ese mu Rwanda byashoboka ko umu Rasta aba depite uhagarariye urubyiruko?"

"Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko? Ese aba depite bahagarariye urubyiruko mu myaka yashize, umusaruro wabo murawubona? Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu nteko ishinga amategeko?”

Mu kiganiro gito na IGIHE, Riderman yavuze ko ibyo kwiyamamaza byo yiganiriraga nkuko yanabyanditse, ariko mu by’ukuri yifuzaga kureba ibitekerezo by’abamukurikira ku ngingo zinyuranye yatangaje.

Riderman yavuze ko nta gitekerezo cyo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga afite yongeraho ko ari kwishimira kubona uburyo abantu bamufitiye icyizere nkuko bari kubimugaragariza bamwizeza kumushyigikira.

Ibitekerezo birenga 270 byari bimaze gutangwa ku byo Riderman yatangaje byose byagaragazaga ko benshi bishimiye kuba uyu muraperi yaba agiye kwiyamamaza ndetse bamwe ntibigeze banita ku ijambo yongeyeho ko yiganiriraga.

Kuva ku itariki 17 Gicurasi 2023 Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangiye kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’abakandida mu Nteko ishinga amategeko.

Riderman yakangaranyije imbuga nkoranyambaga avuze ko agiye kwiyamamariza kuba umu depite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .