00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yasohoye indirimbo yahimbiye umugore we igaragaza ibihe byaranze ubukwe bwabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Meddy uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo nshya yise ‘My Vow’ yifashishijemo amashusho yafatiwe mu bukwe bwe na Mimi baherutse kurushinga.

Ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho uyu muhanzi aba yizeza umukunzi we ko bazakundana ubuziraherezo.

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki kuko mu masaha icyenda imaze igiye ku rubuga rwa Youtube, abarenga ibihumbi ijana bari bamaze kuyireba.

‘My Vow’ ni indirimbo Meddy asohoye nyuma y’amezi umunani asohoye iyitwa ‘Caroline’ nayo yaciye ibintu mu bakurikirana umuziki w’uyu muhanzi.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo nshya ya Meddy yakozweho na Madebeats afatanyije na Lick Lick.

Meddy n'umugore we Mimi baherutse gukora ubukwe
Meddy yifashishije amashusho yo mu bukwe bwe ayakoresha mu ndirimbo ye nshya
Indirimbo 'My Vow' Meddy yayikoreye umugore we Mimi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .