Kuva mu mezi ashize, hadutse inkuru y’urukundo rwa Shaddyboo na YewëeH wasohoye indirimbo ye ya mbere yise ’Dangote’.
Uko inkuru y’urukundo rwa YewëeH na Shaddyboo yavugwaga, hari benshi bakunze kuvuga ko atari byo ahubwo yaba ari inkuru mpimbano.
Abavugaga ibi nubwo nta bimenyetso bari bafite, hari n’ubwo bajyaga kure bagahamya ko YewëeH yaba yarishyuye Shaddyboo mu rwego rwo kugira ngo babeshye urukundo rwabo, bityo bavugwe cyane mu binyamakuru.
Uyu musore na we ahamya ko mu gihe hadukaga inkuru z’urukundo rwabo, hari benshi batabyemeye, ndetse bakeka ko ari umukino wo kubeshya. Icyakora ahamya ko aba bibeshyaga.
Ati “Benshi bananiwe kubyizera bakajya bavuga ko ari ukubeshya, ntekereza ko ku babivuze bakwiye gutegereza bakazareba. Ntabwo nashora amafaranga mu kubeshya abantu rwose ahubwo nayashora mu muziki wanjye. Biriya ni byo bituma abantu bakumenya ariko njye numva ndi ushora nashora mu muziki.”
YewëeH yahise ahamya ko abavugaga ibyo bibeshya, ahubwo we na Shaddyboo bamaze amezi agera kuri atanu bakundana nyuma yo guhurira hanze y’u Rwanda nk’uko uyu mugore na we yari aherutse kubibwira IGIHE.
Avuga uko bahuye, YewëeH yagize ati “Ntabwo twari mu Rwanda, turahura nk’Abanyarwanda twahise duhuza turaganira turamenyana. Njye nari muzi ndamwegera ndamwibwira tuba turamenyanye rwose.”
Uyu musore yavuze ko abona Shaddyboo bwa mbere aho bahuriye yifuzaga kumusuhuza nk’Umunyarwanda yari abonye aho ngaho, ibyatumye batangira kujya bavugana biza kurangira bakundanye.
Ati “Urukundo ni ikintu cyiza cyane, iyo wahuje n’umuntu birangira byoroshye. Twarahuye turaganira njye ndanataha ariko dukomeza kujya tuganira gake gake birangira bije. Ndibuka ko byanafashe umwanya kugira ngo mubwire ko namukunze.”
Uyu musore ahamya ko bimwe mu bintu yakundiye Shaddyboo harimo uko yita ku muryango we, uburyo yisanzura ku bantu ndetse n’uburyo yita ku muntu bakundana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!