00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ye yatandukanye n’umukobwa bari bamaze amezi atatu bakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 June 2022 saa 12:19
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyemerika Kanye West [Ye], yatandukanye n’Umunyamideli Chaney Jones, nyuma y’amezi atatu bari bamaze batangiye gukundana.

TMZ yatangaje ko amakuru yakuye mu nshuti za hafi z’aba bombi agaragaza ko bamaze guca ukubiri. Iki kinyamakuru cyatangaje ko kitazi uwafashe iya mbere agasaba mugenzi we ko bahagarika iby’urukundo rwabo.

Amakuru yo gutandukana kw’aba bombi aje nyuma yaho Ye mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari kumwe n’undi mugore, bajyanye kureba filime.

Gusa mu minsi yashize bombi bari bajyanye mu Mujyi wa Tokyo mu Buyapani gutemberana.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Ye na Jones batangiye kuvugwa mu rukundo.

Ye muri Werurwe yarabihamije ashyira ifoto ye na Chaney Jones kuri Instagram, iherekejwe n’ubutumwa bwanditswe na The Shade Room, bwagiraga buti “Bimeze nk’aho umubano wa Ye na Chaney Jones uri kugenda ukomera. Bagaragaye bari guhaha i Miami.”

Ubu butumwa Ye yabushyize ku rubuga rwe rwa Instagram arangije ashyiraho udutima tw’umukara. Undi nawe yahise atanga igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Ye, ati "Urukundo rwanjye." Akurikizaho agatima.

Ye yakoze ibi nyuma yaho hari hashize iminsi ikinyamakuru Pagesix gitangaje ko we na Chaney Jones bari kugirana ibihe byiza.

Cyavugaga ko bombi bamaze iminsi bacuditse ndetse bahorana basohokanye ahitwa Nobu Malibu. Muri ibyo bihe uyu mukobwa yanitabiriye igitaramo cya “Donda 2” cyakozwe na Ye i Miami.

Ye yakururanye na Chaney Jones, amaze iminsi atandukanye na Julia Fox nyuma y’ibyumweru bitandatu [ukwezi n’igice] bakundana.

Guhera muri Mutarama 2022, Ye na Julia Fox nibwo bari batangiye kugaragara basohokanye i New York, basangira ibyo kurya bya nimugoroba muri restaurant yitwa Carbone. Muri Gashyantare mu matariki yo kwizihiza Saint Valentin aba bombi baratandukanye.

Muri Kamena 2021, Ye yabanje kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli Irina Shayk wakanyujijeho mu myaka ishize na Cristiano Ronaldo.

Iby’uru rukundo rwabo na we ntibyarambye kuko nyuma hasakaye inkuru z’uko uyu mugore yanze uyu muraperi.

Nyuma mu Ugushyingo uwo mwaka, Ye yongeye kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli witwa Vinetria akubye kabiri mu myaka kuko Ye afite 44 undi akagira 22, ariko iby’urukundo rwabo bisa nabyo nk’ibitararambye.

Umugore wagaragaye ari kumwe na Ye muri weekend ishize ntabwo amazina ye aramenyekana.

Batandukanye mu gihe mu minsi ishize bari bajyanye mu Buyapani
Chaney Jones na Ye bakanyujijeho mu minsi ishize
Chaney Jones ajya gusa na Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Ye
Ye na Chaney Jones biravugwa ko bamaze gutandukana
Ye n'uyu mukobwa batandukanye bamaze amezi atatu bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .