00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisupusupu yahishuye uko byagenze ubwo yatabwaga muri yombi azira umwana w’umukobwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva François wubatse izina nka Gisupusupu mu muziki w’u Rwanda, yahishuye uko ubugiraneza yagiriye umwana urwaye, ari bwo bwamuviriyemo gufungwa akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Muri Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva François benshi bazi nka Gisupusupu, akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ku wa 26 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu muhanzi utaranyuzwe n’ibyemezo by’urukiko, yahise ajurira.

Ku wa 26 Kanama 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Gisupusupu.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite.

Uru rugendo rwo mu butabera n’urw’umuziki yanyuzemo, byatumye akora indirimbo nshya yise ‘Shimwa Mana’.

Muri iyi ndirimbo yo guhimbaza Imana, uyu muhanzi aba yibutsa abakunzi ba muzika ko Imana isubiza mu gihe gikwiye.

Yagize ati “Imana isubiriza igihe, urebye aho navuye n’aho ngeze, n’ibi bibazo nari mazemo iminsi, umuntu yavuga ko Imana isubiriza igihe.”

Icyakora Gisupusupu avuga ko indirimbo yari yarayiteguye kuva na mbere, n’iyo ibibazo yagize bitaba yari kuyikora.

Ati "Sinabura gushima Imana, ibaze nawe aho yankuye kuva ku muhanda ikampuza na Boss Papa uyu munsi nkaba ndi uwo ndiwe."

Gisupusupu avuga ko yazize ubugiraneza

Mu kiganiro na IGIHE, Gisupusupu yavuze ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana yahaye icumbi mu rugo rwe.

Uyu muhanzi yavuze ko ku mugoroba yagiye kumva yumva umwana arakomanze asaba icumbi avuga ko arwaye.

Icyo gihe Gisupusupu wari kumwe n’umuryango we yemeye kumucumbikira ariko ahita ajya kumwandikisha mu Mudugudu.

Ati “Ntabwo iwacu wararana umushyitsi utamwandikishije, nagiye kumwandikisha arara aho, bukeye dutekereza kumugurira imiti, ariko kuko yavugaga ko iwabo aribo bamuvuza neza njya gushaka nyina ngo aze acyure umwana we.”

Ubwo yajyaga gushaka umubyeyi w’uyu mwana, Gisupusupu avuga ko yatunguwe no guhurira nawe mu nzira yariye karungu.

Ati “Twahuye yariye karungu atangira kumbwira nabi ngo ibyo nakoze arabizi, nagerageje kumusobanurira ariko ntiyabyumva bamugira inama yo gutanga ikirego.”

Uyu muhanzi ashimira ubutabera bw’u Rwanda ubushishozi bwakoresheje akarenganurwa.

Ikiganiro na Nsengiyumva Francois ’Gisupusupu’

Indirimbo nshya ’Shimwa Mana’ ya Nsengiyumva Francois Igisupusupu

Gisupusupu yahishuye uko byagenze ubwo yatabwaga muri yombi azira umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .