Yazinutswe ibyo gukundana! Gisa cy’Inganzo yavuze ku bukwe bwe bwapfubye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Gisa James [Gisa cy’Inganzo] yavuze ko kudahuza imico n’umukobwa biteguraga kurushinga, aricyo cyatumye afata icyemezo cyo guhagarika ubukwe bwabo bwari buteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2021. Ahita anazinukwa burundu ibijyanye no gukundana.

Gisa cy’Inganzo yabigarutseho nyuma y’iminsi mike IGIHE itangaje inkuru y’uko ubukwe bwe na Barindisezerano Jackin bwapfubye.

Uyu muhanzi avuga ku isubikwa ry’ubukwe bwe, yagize ati “Mu by’ukuri iyo gahunda yari ihari, buri wese aba ashaka kubaka […] urugo rwiza ruba ari umugisha kuko rutangwa n’Imana ariko urubi rwo ruba ari umuriro kuko uba umeze nk’ujya mu muriro.”

“Abantu barabibonye ko twakundanye, mbyereka abantu n’itangazamakuru, ndabitegura mbyereka inshuti n’abavandimwe, ariko hajemo ibibazo bishingiye ku kudahuza ku myitwarire hagati yacu birahagarara […]”

Gisa cy’Inganzo avuga ko yari yamaze gutegura neza amatariki ya buri kimwe ariko mu mpera z’Ugushyingo 2020 yafashe icyemezo cyo kubihagarika.

Uyu muhanzi yirinze kugaruka ku kintu cyabayeho kigatuma we n’umukunzi we bafata icyemezo cyo guhagarika ubukwe, ariko ahamya ko ari ibintu baganiriyeho, banagiriwe inama n’imiryango yabo.

Gisa cy’Inganzo wirinze kuvuga ikibazo cyatumye ahagarika ubukwe bwe habura iminsi mike, yahishuye ko yahise azinukwa iby’urukundo.

Yakomeje ati “Ndasaba Imana urukundo rwimbitse rw’abantu, Imana impe abankunda n’abo nkunda. Iby’urukundo rwo ubu ndi kureba iterambere ryanjye hanyuma izampe ikinkwiriye.”

Nubwo muri iki kiganiro yirinze kubigarukaho, bagitandukana uyu muhanzi yari yavuze ko byatewe n’uko yasanze uyu mukobwa afite umwana yamuhishe.

Ati “Yari afite umwana ngomba kumwitaho. Yari yarabimpishe. Hari n’ibindi bintu nagiye menya nyuma. Nari narakoze ibintu byose ntitaye ku muntu bihagije kuko urukundo ni urukundo. ”

Ubwo hajyaga hanze impapuro z’ubutumire, Gisa yavugaga ko uyu mukobwa bamaze umwaka urenga bakundana.

Yasobanuye ko urukundo rwabo rwavomerewe cyane igihe yari afunzwe, uyu mukobwa yemeza ko yamubaye hafi amuha urukundo rwatumye ubwo yafungurwaga ahita afata icyemezo cyo kumukunda uruzira uburyarya.

Gisa yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Ubukwe bwa Gisa cy'Inganzo na Barindisezerano Jackin bwapfubye habura iminsi mike ngo bube
Bari basohoye integuza y'ubukwe bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .