Iby’ubukwe bw’uyu muhanzi n’inkumi yitwa Doreen Mukiza yari yatuye iyo ndirimbo, byongeye kuvugwa cyane ubwo bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto basomana.
Icyo gihe, Kitoko yari yemereye IGIHE ko afite ubukwe buzaba mu Ukuboza 2020, akazabukorana n’iyi nkumi yari yatuye indirimbo ye nshya.
Yagize ati “Ijya kurisha ihera ku rugo, buri wese yakwifashisha iyi ndirimbo. Uwa mbere wayikoresheje ni njye, gusa n’undi wese wumva yamufasha yayitura umukunzi we.”
Icyo gihe Kitoko yari yavuze ko atazarenza Ukuboza 2020 adakoze ubukwe, ati “Ubukwe ndabufite rwose umwaka wa 2020 ndumva utansiga uko gusa.”
Abakunzi b’uyu muhanzi bahise badodesha imikenyero n’amakote byo kuzarimba ubwo azaba yarushinze, amaso yaheze mu kirere.
Umwaka uyu muhanzi yatangaje ko azakoreramo ubukwe wihiritse nta kanunu k’ubu bukwe.
Nta makuru na make y’ikihishe inyuma yo gutinda cyangwa gupfa k’ubu bukwe azwi. Hari abavuga ko Kitoko yatandukanye n’umukunzi we, ibi bakaterwa n’uko yaba Kitoko ndetse Mukiza Doreen bendaga kurushinga nta numwe ugikurikira undi kuri Instagram.
Icyakora ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko ubukwe bwa Kitoko bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Twagerageje kuvugana n’uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y’iyi ndirimbo ye ‘Gahoro’, ngo tumubaze iby’ubukwe bwe ariko ntabwo byadukundiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kitoko Bibarwa yatunguranye ashyiraho ifoto y’intoki z’umukobwa zitariho impeta arangije agira ati “Yavuze oya”.
Benshi biganjemo abazwi mu myidagaduro nyarwanda bafashe ibi Kitoko yavuze nko gutebya.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!