Ni ikirego cyajyanywe mu rukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri nk’uko TMZ yabitangaje.
Uyu mugore wahawe izina rya Jane Doe utifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko uyu mugabo yamuhohoteye mu myaka ine, akamutera inda ariko ikaza kuvamo.
Uyu mugore uhagarariwe mu mategeko na Joseph L. Ciaccio, yavuze ko yahuye na Diddy bwa mbere mu 2020.
Avuga ko babonanye hagati ya 2021 na 2022 aho ikipe ifasha uyu mugabo ariyo yapangaga uko bagomba kuba bari kumwe mu rugo iwe i Los Angeles, New York, Miami n’ahandi hatandukanye.
Avuga ko bakoreshaga imvugo isesereza kugira ngo yemere kuba ari kumwe n’uyu mugabo. Avuga ko abashoferi bajyaga iwe bagiye kumufata ngo bamushyire Diddy, bituma asigara nta mahitamo yo kubyanga afite.
Avuga ko Diddy yamuhaga inzoga kugira ngo yemere ko baryamana akavuga ko muri Mata 2022, uyu mugabo yamusambanyirije ku gahato iwe mu rugo i Los Angeles.
Yavuze ko yigeze gukomereka mu 2022 ubwo yari yasuye Diddy. Avuga ko yatewe inda na Diddy, ndetse umwe mu bantu ba hafi ukorana n’uyu muhanzi agatangira kujya amuhamagara amutoteza amusaba gukuramo inda, ariko ku bw’amahirwe make iza kuvamo.
Avuga ko yagize ihungabana, ubukene, ibikomere ku mubiri inyuma ndetse akaba avuga ko yifuza impozamarira nubwo adatangaza ingano. Ntabwo abunganira Diddy baragira icyo bavuga.
Uyu mugore abaye umuntu wa 13 ushinje P.Diddy kumuhohotera.
Uwaherukaga ni uwitwa Thalia Graves wajyanye uyu mugabo mu nkiko ku wa 25 Nzeri. Uyu yajyanye ikirego mu rukiko rw’i New York, ashinja Diddy n’uwahoze amurindira umutekano witwa Joseph Sherman, kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Diddy yafunzwe tariki 16 Nzeri. Uyu mugabo w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’imfungwa zigomba gucungirwa hafi mu gihe agifunze by’agateganyo ngo ataziyamburira ubuzima muri gereza n’ubwo abamwunganira bavuga ko nta kibazo afite cyatuma abikora.
Uyu muhanzi ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ubwo aheruka mu rukiko yashakaga gutanga ingwate ya miliyoni 50$ akaburanira hanze ariko ntibyakunda, urukiko rumubera ibamba. Azasubira imbere y’urukiko ku wa 9 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!