Yavuye mu ishuri ajya kurwanira igihugu! Ibyo wamenya kuri MPC Padiri winjiye mu buhanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Munyabugingo Pierre Claver wahoze ari mu ngabo z’Inkotanyi, uherutse kwinjira mu muziki, yatangaje byinshi ku buzima bwe birimo n’ukuntu yaretse ishuri akajya mu gisikare.

Mu kiganiro MPC Padiri w’imyaka 47 y’amavuko yahaye IGIHE, yavuze ko kubera umwuka mubi wari uri mu gihugu, byatumye atekereza kwinjira mu gisirikare akarwanira kubohora igihugu ingoyi cyari kimazeho iminsi.

Ati “Mu 1992 uko u Rwanda rumeze ubu siko byari bimeze. Hari amacakubiri, munyangire n’ibindi bidasobanutse. RPF Inkotanyi yari yaraje mu rugamba rwo kubohora igihugu. Bigitangira ntabwo abantu babyumvaga ariko bakagenda babyumva nyuma y’akavuyo kabaga mu gihugu.”

“Hari hari Radio Muhabura hakaba n’abandi bantu bakangurira abantu kwinjira muri RPF. Hari n’ikinyamakuru cyitwa Impuruza cyafashaga abantu gusobanukirwa Inkotanyi, hari abantu bari barabashije kumenya Inkotanyi, wabyumva ukabibwira mugenzi wawe. Mukazagira umugambi wo kugira ngo mugende.”

Akomeze avuga ko umuntu yirwanagaho kuko nta rupapuro rw’inzira bashakaga. Ngo yagiye mu gisikare mu 1992, avuye mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri Petit Seminaire St Kizito iri i Zaza.

Ati “Mwashoboraga kuba mwigana muri 30, muri abo 10 harimo abafite gahunda yo kugenda ariko mutaziranye. Nkanjye na mugenzi wanjye twajyanye mu Burundi, twagezeyo duhura n’abandi umunani. Twavuye mu Burundi tunyura mu bindi bihugu tuza kujya ku ikosi rya gisirikare.”

Kuva i Zaza ugera i Byumba aho inkotanyi zari ziri byari byoroshye, ariko ntabwo byari korohera MPC Padiri kuhagera anyuze mu nzira za bugufi, ibi byatumye afata umwanzuro, wo kunyura mu bindi bihugu bitandukanye, aza kugera ku mugambi we mu byumweru bitatu.

Ati “Aho Inkotanyi zari ziri hari hafi y’aho twigaga ariko ntabwo byari gukunda ko nzisanga nyunze iy’ubusamo. Twabanje kunyura mu Burundi turambuka muri Tanzania, tujya muri Uganda tubona kuza i Byumba."

"Yari inzira y’inzitane ariko kubera ko twumvaga dutewe ishema no gusanga abandi. Ubukotanyi wabutangiraga iyo wamaraga kuva mu Rwanda kuko wabonaga ibindi bintu bitandukanye birimo ubwuzu, urukundo, nta kwishishanya guhari. Tugeze hariya twahitaga tuba umwe.”

Uyu mugabo avuga ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda, igihugu kimaze kugira umutekano yasubiye mu ishuri, ibi MPC Padiri yabikoze mu 2003.

Ati “Navuye mu girikare, mbaho nk’abandi biba ngombwa ko mu buzima busanzwe. Nakubwiye ko nigaga mu Iseminari nto ya Zaza [Petit Seminaire St Kizito], nari maze kugira umuryango biba ngombwa ko njya gusoza amashuri nacikirije. Naravuze nti reka nshake impamyabumenyi. Narangije kaminuza ubu ndikorera kandi biragenda kubera ko igihugu ari cyiza.”

MPC Padiri aheruka gushyira hanze indirimbo ivuga ibigwi by’Inkotanyi, zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Iyi ndirimbo yayise ‘Turashimira’.

Ati “Perezida Paul Kagame niwe wayoboye urugamba kandi yaruyoboye neza. Icyo mwibukiraho ni uko yari ateye mu miyoborere, uko yari ameze turi mu ishyamba niko akimeze ubu. Uko yanga amanyanga ni nako byari bimeze. Byanatumye rero ntekereza kuba nakora indirimbo nkayimutura nk’umuntu dukesha iterambere tugezeho ubu, ndetse nkayitura n’ingabo zari ziri ku rugamba yari ayoboye.”

Avuga ko kujya mu buhanzi ari ibintu yari asanzwe yiyumvamo.

Ati “Icyemezo cyo kwinjira mu buhanzi ukuntu cyaje, muri kamere yanjye nkunda umuziki. Nari mfite bakuru banjye bakundaga umuziki nkabyumviraho, nyuma nagiye mu iseminari biza guhumira ku mirari.”

MPC Padiri amaze gukora indirimbo zirimo ‘I Miss You’, ‘Rwatubyaye’, ‘Bibondo byanjye’ n’izindi.

MPC Padiri ubwo yari mu gisikare
MPC Padiri yamaze kwinjira mu muziki
Uyu mugabo yaretse ishuri ajya kwifatanya n'abandi mu rugamba rwo kubohota igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .