Ni igitaramo cyabereye muri ’Institut Français du Rwanda’ aho uyu muhanzi yari yateguye umugoroba wo gutaramana n’abakunzi be bari bitabiriye ari benshi.
Muri iki gitaramo, Juno Kizigenza yanyuzagamo agahamagara abahanzi bakoranye indirimbo bari ahabereye iki gitaramo bagafatanya kuziririmba.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo banaririmbanye nawe barimo Butera Knowless bakoranye ‘Umugisha’, Kenny Sol bahuriye mu yitwa ‘Igitangaza’, Ariel Wayz bahuriye mu yitwa ‘Away’ na France Mpundu bahuriye muri ‘Huha Records’.
Uretse abagiye ku rubyiniro bagafatanya kuririmba, ni igitaramo ariko kandi cyagaragayemo Ishimwe Clement wa KINA Music, Marina, Miss Muyango na Shemi.
Juno Kizigenza yavuze ko nubwo akoze iki gitaramo gito, akomeje imyiteguro yo kuzategura ikinini azahuriramo n’abakunzi be benshi nubwo ateruye neza igihe kizabera.
Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’ yanahise ikundwa bikomeye, bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.
Nyuma yakoze izindi ndirimbo zirimo Igitangaza, Jaja, Biranze, Shenge, Urankunda n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho gutumbagira mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.



















Amafoto: Mukayiranga Esther Yassipi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!