00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatumye bamwe bari muri FDLR batahuka! Umusaruro ugaragara w’ikinamico ‘Musekeweya’ yujuje imyaka 20(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 May 2024 saa 10:41
Yasuwe :

Niyo yamamayemo amazina nka Manyobwa, Gihayima, Rutaganira, Shema, Batamuriza, Gasore n’andi menshi uyu munsi uvuga akaba ari iyo ikuza mu mutwe nta gutekereza ibindi birenze yo. Iyo nta yindi ikinamico ‘Musekeweya’ imaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze yarwo cyane mu babasha kumva Ikinyarwanda.

Ni ikinamico ikundwa na benshi uhereye ku bato, abakibyiruka ndetse n’abasheshe akanguhe; mbese ingeri zose ziyiyumvamo kandi waba uri mu Mujyi cyangwa mu cyaro wisanga uyikurikira wabyanga wabyemera kubera ubutumwa bukora ku nguni zose bwuzuyemo, bunyura benshi bwiganjemo ubuganisha ku kunga ubumwe mu bantu.

Iyi kinamico ku wa 26 Gicurasi 2004 nibwo bwa mbere yatambutse kuri Radiyo Rwanda, ndetse ubu iri kuzuza imyaka 20 imaze itangiye gutambuka. Urebye uburyo igikunzwe n’ubu wayigereranya n’umuvinyo uryoha uko ugenda umara igihe kuko hari benshi bahora batgereje kumva igice gishya cyayo. Yatangijwe na La Benevolencija nyuma y’imyaka 10 yari ishize gusa, habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Yari ishingiye ku nsanganyamatsiko zigaruka ku kubaka imitima y’abayikurikira, ubushobozi bwo kubasha gutahura hakiri kare imyitwarire iganisha ku bugizi bwa nabi, bakirinda kubushorwamo, bakabuca intege cyangwa bakabwamagana, ndetse bakanafasha abo bwagizeho ingaruka.

Icyibanzweho cyari ugushishikariza abantu kutarebera ikibi gikorwa ko ahubwo bikwiye ko cyamaganwa, kuko iyo bidakozwe abakora nabi bashishikara bakibwira ko bashyigikiwe.

Ni urugendo rutari rworoshye kuri uyu muryango wari ugiye gutangiza ikinamico nk’iyi mu gihe abanyarwanda bari bakiva mu bihe bikomeye ndetse benshi bagifite ibikomere ku mutima byaturutse kuri Jenoside. Ariko kubera intego wari wihaye uza kubigeraho.

Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n’Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga, yabwiye IGIHE ko byari ibihe bigoye gukora ikinamico nka Musekeweya mu gihe benshi bari bagikomerewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi . Ati “Byadusabye kubanza guhabwa amahugurwa kugira ngo tuzatange ubutumwa buhumuriza kandi bwubaka imitima y’abazakurikira ikinamico, kandi ibyo byagezweho nk’uko byari biteganyijwe.’’

Iyi kinamico yabanje kwamamazwa kuri Radiyo Rwanda ku buryo benshi bari bayitegerezanyije amatsiko, bashaka kumva ubutumwa buyikubiyemo. Ishingiye ku misozi ibiri ari yo Muhumuro na Bumanzi. Abayituye babanje kutajya imbizi biturutse ku kabande bapfaga.

Abanyamashagaga bo ku musozi umwe bagira nyirabayazana w’ibibazo byabo abaturanyi babo, bituma amakimbirane arushaho gukara, ndetse bamwe bagera aho bajya gusahura bagenzi babo baranabatwikira barabamenesha; ari ho hagaragarijwe uko amakimbirane hagati y’amatsinda avuka kugeza aho bamwe bikoma abandi bakabagirira nabi, nk’uko bisobanurwa mu bushakashatsi bw’abahanga ku nkomoko y’ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga kugera aho bugera kuri Jenoside.

Uko igitekerezo cya ‘Musekeweya’ cyaje…

Rukundo avuga ko ‘Musekeweya’ ifite inkomoko ku bushakashatsi bwari bumaze igihe bubaye. Ati “Mu guhanga ikinamico Musekeweya, hashingiwe ku bushakashatsi bw’umuhanga mu bijyanye n’imyifatire ya muntu, Ervin Staub akaba ari umwarimu muri Kaminuza ya Massachussets muri Leta zunze ubumwe za Amerika.’’

Akomeza avuga ko uyu mushakashatsi agaragaza intambwe zitandukanye ziganisha ku bugizi bwa nabi bwibasira imbaga kugera aho bugera kuri Jenoside. Anagaragaza kandi inzira zo kwirinda ubwo bugizi bwa nabi hakiri kare, kubuca intege kugira ngo butabaho ndetse n’inzira ziganisha ku kongera kubana mu mahoro hagati y’amatsinda y’abantu nyuma ya Jenoside.

Musekeweya rero yahanzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubwo Ervin yasabwaga n’abayobozi b’igihugu cyacu gusakaza ibikubiye muri ubwo bushakashatsi mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bari bavuye mu bihe bitoroshye gusobanukirwa neza inkomoko ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Rukundo avuga ko rero abahanzi ba Musekeweya bashingiye kuri ubu bushakashatsi, bakabuhuza n’ibihe igihugu cyarimo. Ati “ nibwo twatekereje inkuru ibera ku misozi ibiri idasanzwe ibaho tuyita Muhumuro na Bumanzi, kuko nk’uko Ervin abigaragaza, kugira ngo Jenoside ishoboke, ni uko abantu batangira kwiremamo amatsinda,(Twebwe na Bariya). Aha ni ho abanditsi ba Musekeweya bahereye bahanga iyo misozi yombi, abayituye ari bo bakinankuru, baba ari bo baba umuyoboro w’ubutumwa.’’

Agaragaza ko binyuzwa mu byiciro bitatu by’abakinankuru b’ikinamico z’uruhererekane, birimo abakinankuru bafite imyitwarire iboneye, abafite imyitwarire itaboneye ndetse n’abari hagati ya byombi. Mu guhanga iyi kinamico, buri mukinnyi yagiye ashyirwa mu cyiciro bitewe n’imiterere yahawe n’abanditsi.

Uko inkuru igenda ikura akaba ari ko abakora ibidakwiye bagenda begerwa n’abashyira mu gaciro, hagambiriwe ko babahindura imyumvire n’imyitwarire kugira ngo bareke ibitaboneye bakore ibikwiye muri sosiyete.

Aha Rukundo agaragaza urugero rwa Rutaganira. Ati “Yatangiye ari mubi mu mukino, akora ibikorwa bigawa na benshi, acengeza mu Banyamuhuro kwikoma Abanyabumanzi, ndetse baranamwumvira, ariko nyuma yaje kwegerwa n’abatarebera ikibi baramuganiriza, arahinduka ajya mu murongo w’abubatsi b’amahoro i Muhumuro na Bumanzi.’’

Ni irihe banga ryatumye ‘Musekeweya’ iramba imyaka 20?

Rukundo yabwiye Igihe ko “Kugira ngo inkuru ikomeze ishimishe abayikurikira, hari uburyo bukoreshwa mu buhanzi burimo kwandika inkuru uyishyira mu buzima busanzwe ku buryo ukurikira yumva ko ibikinwa ari ibintu bibaho. Ikindi ni uguhimba inkuru zikomoza ku bibazo biri muri sosiyete, inkuru zitera amatsiko ku buryo uwumva ikinamico ahorana inyota yo kumenya

Ikizakurikiraho.’’

Avuga ko ikindi bitayeho ari ukuvanga inkuru zitanga ubutumwa n’iziruhura cyangwa izishimisha abantu.

Avuga kohari inkuru zagiye zikundwa kurusha izindi muri iyi myaka 20 ishize Musekeweya ihita ku maradiyo, ku buryo izo nkuru zazanye impinduka nziza muri sosiyete. Mu nkuru nk’izo zagiye zisigara mu mitwe ya benshi harimo iya Shema na Batamuriza.

Abajijwe ku gice cy’ikinamico (episode) yishimiye kurusha ibindi, Ati “Kuvuga ku gice runaka biragoye, cyane cyane ko igice kimwe kiba kigizwe n’inkuru zitandukanye, ahubwo navuga nko ku nkuru yasigaye mu mitwe y’abakunzi ba Musekeweya. Inkuru y’urukundo rwa Shema na Batamuriza. Aba bombi bakundanye bakomoka ku misozi itandukanye. Ababyeyi ku mpande zombi nta washakaka ko bashyingiranwa kubera amakimbirane yari yararanze imisozi yombi.’’

Arakomeza ati “Shema na Batamuriza bo ntibitaye ku nzangano z’ababyeyi babo, barwanye urugamba rutoroshye maze birangira babanye nyuma y’igihe kinini urukundo rwabo rugerwa intorezo. Baje kubana babera benshi urugero ku buryo ubu hari benshi babareberaho mu mubano wabo nk’abashakanye. Ni inkuru itazibagirana mu bakunzi ba Musekeweya.’’

Umusasuro ufatika wa Musekeweya, yatumye bamwe bava mu mashyamba ya Congo…

Musekeweya mu myaka 20 umuntu arondoye umusanzu wayo bwakwira bugacya. Hari ingero nyinshi z’abagaragaza icyo bahindutseho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Rukundo ati “Urugero rumwe natanga ni ubuhamya duherutse kubona bw’umuntu wari mu mashyamba ya Congo, ari muri FDLR, akajya akurikira Musekeweya bikaza gutuma ahindura imyumvire, akiyemeza kugaruka mu gihugu none ubu akaba abanye neza n’abo yitaga abanzi, bakaba bafatanyije kubaka igihugu cyabibarutse batahiriza umugozi umwe. Uwo mukunzi mu buhamya yatanze, yivugira ubwe ko iyo atumva Musekeweya iyo ntambwe aba atarayiteye kuko aba akiri mu ishyamba.’’

Abandi bakurikira Musekeweya, bagenda batanga ubuhamya bagaragaza icyo bagiye bayungukiraho. Nka Sindayigaya Claude wo mu Kagari ka Bisenga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo yanditse avuga ko mu myaka 20 ishize, Musekeweya yamubereye Umubyeyi.

Uyu mugabo yaranditse ati “Ndi umwana nabanaga na nyogukuru wanjye maze guca akenge aba aritahiye, ubwo agahinda n’ubwigunge biba bibonye urwaho muri njye, ariko Musekeweya iti oya ngwino tuganire. Yaranyegereye irabanza inkuramo agahinda n’ubwigunge, none ubu nanjye ndi umusemburo w’amahoro, kuko ufite agahinda n’ubwigunge ndamuganiriza nkamuhumuriza kandi umutima we uranezerwa kugeza aho abantu babonye ubabaye bagira bati ni mwiyambaze Musekeweya, bavuga njye!”

Uwitwa Ernestine Mushimiyimana wo mu karere ka Gisagara umurenge wa Kigembe avuga ko Musekeweya yamutoje kumenya kuvugisha ukuri, kwihangana, kubana neza na buri wese no kwiteza imbere.

Ahazaza ha Musekeweya…

Rukundo avuga ko mu bihe biri imbere bateganya gukomeza gushishikariza abantu kubana mu mahoro no kwirinda amacakubiri aho ava akagera.

Ati “By’umwihariko turifuza gushishikariza abari barafunzwe kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bafunguwe cyangwa bagiye gufungurwa, kubana neza n’abo basanze, kandi n’imiryango bajemo igashishikarizwa kubakira neza, kugira ngo bongere bisange mu muryango nyarwanda.’’

Atanga ubutumwa ku bantu bashaka guhanga ikinamico cyangwa indi mishinga iri mu mujyo umwe na Musekeweya, yavuze ko babanza gukora ubushakashatsi bwo kumenya ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda kugira ngo ibikorwa bizateganywa bizabe bitanga ibisubizo kuri ibyo bibazo.

Ati “Kugira ngo kandi, hazabeho impinduka zihuse ku bagenerwabikorwa, itangazamakuru ryaba umuyoboro mwiza w’ubukangurambaga, cyane cyane nka Radio igera ahantu henshi kandi mu buryo bwihuse. Imbuga nkoranyambaga na zo ntizakwibagirana kuko mu isi turimo ikoranabuhanga ririmo ririhuta kandi ibinyujijweho bigera ahantu henshi.’’

Reba kimwe mu bice biheruka bya Musekeweya

Abakinnyi ba Musekeweya bari bari kwitoza. Muri aba hagaragaramo Mukeshabatware witabye Imana mu 2021 wamamaye muri iyi kinamico nka Rutaganira
Aba bakinnyi uhereye iburyo ni Kibanga, Rita, Mariza, Viki na Manyobwa
Abakinnyi ba Musekeweya mu myitozo mbere yo kujya muri studio
Abakinnyi ba Musekeweya mu myitozo mbere yo kwinjira muri studio. Uhereye iburyo ufite guitar ni Viki, uwambaye umupira w'umukara ni Mugenga, Gafarasi, Josiane na Gasore uhera ibumoso
Abakinnyi ba Musekeweya mu myitozo
Abakinnyi n'abanditsi ba Musekeweya mu myaka yo hambere
Abakunzi ba Musekeweya bahawe ibihembo byabo nk'abatanze ibitekerezo byiza
Abakunzi ba Musekeweya bahawe ishimwe nk'abatanze ibitekerezo byiza
Abanditsi ba Musekeweya baganira n'abakunzi bayo
Abanditsi ba Musekeweya bakusanya ibitekerezo mu bakunzi bayo
Gasore na Chantal bari mu bakinnyi b'imena muri Musekeweya aha bari muri studio bari gufata amajwi y'iyi kinamico yahebuje benshi
Umukunzi wa Musekeweya aha ubuhamya banditsi ba Musekeweya
Umukunzi wa Musekeweya atanga ubuhamya bw'icyo yamumariye
Umwanditsi mukuru wa Musekeweya yakira ubuhamya bw'umukunzi wayo
Umwanditsi wa Musekeweya aganira n'bana b'i Kirehe ku byakwibandwaho mu ikinamico

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .