Uyu muhanzi bivugwa ko uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitemberera, amakuru ahari ni uko ari gukorana indirimbo n’abahanzi b’i Kigali.
Nyuma y’umunsi umwe ageze i Kigali, ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, Harmonize yahise yigaba muri studio aho yaraye asohokamo mu gitondo akoze indirimbo ye imwe ndetse n’indi yakoranye na Bruce Melodie.
Ibyo kujya muri studio abamuri hafi bahamya ko yabigiyemo kuko yari amaze igihe yishimira imikorere ya producer Element ari nawe wakoze izi ndirimbo zose.
Icyakora nubwo hari havuzwe izi ndirimbo ebyiri, hari amakuru avuga ko Harmonize ateganya kuva mu Rwanda akoranye kandi na Kenny Sol ndetse na Ariel Wayz bose banahuriye muri studio.
Uretse aba bahanzi ariko, Harmonize yakunze indirimbo Kashe ya Element ku buryo bamaze kwemeranya ko bayisubiranamo ndetse icyifuzo ni uko iyi mishanga yose azava mu Rwanda ikozweho.
Harmonize uri gutembera ibice bitandukanye by’u Rwanda, ku wa 23 Mutarama 2023 aherekejwe na Bruce Melodie yasuye BK Arena, aza no gusaba ko bamutembereza mu gace gatuwe n’aba-Islam byaje kumujyana mu Biryogo.
Mbere yo kwerekeza mu Biryogo, Harmonize yabanje kubikuza ibihumbi 500Frw abigendana ari inote za bitanu bitanu, aha akaba yarayifashishije afasha abantu yahasanze ndetse hamwe akagura ibintu binyuranye.
Ubwo yahingukaga mu Biryogo, Harmonize yeretswe urukundo n’abatuye muri aka gace abanza no kwicara anywa icyayi cyaho mbere y’uko asubira kuri hoteli.
Uyu muhanzi bitazwi neza igihe azatahira, byitezwe ko azasura utundi duce tw’u Rwanda aho yifuza gutemberera mu Karere ka Rubavu akihera ijisho ubwiza bw’inkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Nubwo nta n’umwe uravuga kuri gahunda za Harmonize na 1:55AM Ltd, abakurikiranira hafi imyidagaduro batangiye gutekereza ko we na Bruce Melodie baba bari gutegura gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda bityo akaba ari i Kigali mu gutegura ikibuga.
Harmonize akomeje kuryoherwa n’ubuzima bw’i Kigali
Ubwo Harmonize yahuraga n’abahanzi bari gukorana indirimbo





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!