Uyu mukobwa watangiye ibyo gukodesha imodoka yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, yahishuye ko yabyinjiyemo akodesha iz’abandi, icyakora ahamya ko byamubereye umwanya mwiza wo kwimenyereza ikibuga.
Ati “Nabanje kugira ingorane ku bakiliya kuko ntari nzi ngo hanze bimeze gute, ni ibintu natangiye niga mu wa kabiri kaminuza aho nakodeshaga imodoka z’abandi. Nabaga nzi ngo hari umuntu ufite imodoka nziza cyangwa nkaba nzi aho bakodesha imodoka, nkajya njya kuzikurayo nzikodesha abandi.”
Ku rundi ruhande nubwo yinjiye mu bucuruzi, Mutesi ntabwo yigeze ashyira ku ruhande ibijyanye na sinema kuko kugeza uyu munsi yamaze gushyira hanze filime ye nshya y’uruhererekane yise ‘Wrong DNA’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutesi yavuze ko iyi filime yayikoze nyuma yo kwitegereza uburyo abashakanye bakomeje gutandukana kubera kwisanga umwana bafite atari uwabo bose.
Ati “Ni filime igomba gusiga yigishije abantu bari mu ngo uburyo bagomba kubana, umugore agashaka azi ibyo agiyemo aho kujya gutsindagira inda ku musore utari se w’umwana. Abakobwa bafate umwanzuro bamenye ibyo bagiyemo, nibiba ngombwa babwize ukuri abo bagiye kubana.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!