00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatangiriye ku mafaranga yibye iwabo! Ibitaravuzwe ku rugendo rw’imyaka 10 ya Davis D mu muziki (video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 June 2024 saa 11:35
Yasuwe :

Icyishaka Davis wamamaye mu muziki nka Davis D, ni umwe mu basore bakiri bato ariko bafite izina rikuze mu muziki w’u Rwanda amazemo igihe, kuva kuri ‘Biryogo’ kugeza ku ‘Itara’ iyoboye izindi zose yakoze zigakundwa bikomeye, uyu musore agiye kwizihiza imyaka 10 amaze ahangana mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Davis D yagarutse ku rugendo rw’imyaka 10 mu muziki ateganya kwishimira mu gitaramo ari gutegura muri uyu mwaka.

Yatangiriye umuziki ku mafaranga yibaga iwabo

Nk’abandi bahanzi benshi bagize inzozi bakiri bato, Davis D nawe yatangiye umuziki mu 2012 yifashishije amafaranga yibaga umubyeyi we amubeshya ubwinshi bw’ibikoresho by’ishuri.

Ati “Mu bushobozi bwanjye, wasangaga nongereye amafaranga y’ishuri cyangwa ibikoresho ukarenzaho nkabona ayo kujyana muri studio. Rero mu gutangira ikintu cyangoye ni ubushobozi, kuko nanabikoraga no mu rugo batabizi.”

Davis D avuga ko nyuma yo kubona ko kumenyekana adafite ubushobozi bizamugora, yahisemo kwicara akabanza akiga ikibuga cyane ko nta muntu wo gushyigikira inzozi ze yari afite.

Mu myaka ibiri, Davis D yari amaze kwizigama agera ku bihumbi 800Frw, bityo yongera gutekereza uko yakubura umutwe.

Yatangiye gushaka abamufasha, aza guhura na Muyoboke Alex ndetse na Gilbert The Benjamin bamufashije gukora indirimbo yitwa ‘My sweet’ yatumye abantu batangira kumumenya.

Mu gihe yari atangiye kubura umutwe, Davis D ahamya ko yaje kubona ko Muyoboke Alex afite akazi kenshi kuko yari amaze kwinjira mu mikoranire na Charly na Nina, mu gihe yari asanganywe Social Mula, ibyatumaga yibona nk’amahitamo ya gatatu ahitamo kumusezera.

Gilbert The Benjamins wari watangiye imikoranire na Davis D ntiyigeze amuva iruhande kuko afatanyije na Nizzo Kaboss batangiye imikoranire n’uyu muhanzi.

Muri ‘All Star Music’ ya Nizzo Kaboss na Gilbert The Benjamin Davis D yari ahuriyemo na Gisa cy’Inganzo ndetse na Aime Bluestone.

Mu 2016 uyu muhanzi wari umaze kugira izina rinini mu muziki, yari afite inyota yo kwinjira muri Primus Guma Guma Super Star nabwo ntiyahirwa.

Aha yari amaze kuhakorera indirimbo zirimo ‘Biryogo’ na ‘My Pipo’ zari zikunzwe cyane.

Ni uko Davis D yasezeye ku nshuti ze Nizzo Kaboss na Gilbert The Benjamins ajya gushakira ahandi.

Ati “Naravuze nti simfite umuntu umpagarariye hariya (muri PGGSS), byatumye ndeba umuntu washyize abahanzi benshi muri Guma Guma kandi abantu batabizeye, nsanga ni Bagenzi Bernard, icyo gihe uyu mugabo yari amaze gushinga Active itwara Salax Awards, iririmba muri Miss Rwanda nsanga nkwiye kumushaka.”

Yavuze ko bitari urugendo rworoshye, ati "Ntabwo yahise anyumva kuko namaze nk’ukwezi mwinginga ngo abe yamfata, icyo gihe njye namubwiraga ko nifuza ko twakora ibintu birenze nawe akambwira ngo nindeke tubanze dukore turebe, ibyo byo gusinya mubwira bizaze nyuma.”

Nyuma yo kwemeranya gukorana, Davis D akinjira muri Incredible Records yahise ahakorera indirimbo yise ‘Irekure’ yamenyekanye bituma ndetse anahita abona itike yo kwinjira muri PGGSS7.

Iyi sosiyete yari yafashe Davis D ni nayo bahise batangira gukorana kuva icyo gihe kugeza uyu munsi.

Kuva mu 2017, Davis D yinjiye muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard ari naho abarizwa kugeza uyu munsi
Davis D yanyuze mu ntoki z'abantu batandukanye barimo Muyoboke Alex na Nizzo Kaboss anashimira bikomeye
Davis D yujuje imyaka icumi mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .