00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatangijwe ku bihumbi 70 Frw, ubu igeze kuri miliyoni 20 Frw: Imyaka itatu ya Gen-Z Comedy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 March 2025 saa 07:50
Yasuwe :

Abategura ‘Gen-Z Comedy’ bari kwizihiza imyaka itatu bamaze bategura ibi bitaramo by’urwenya bimaze kugera ku rwego rwo hejuru, haba mu gutanga akazi no gushimisha ababyitabira.

Ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ byatangiriye ku Kimihurura aho benshi bazi nko mu Rugando mu 2021, ku gitekerezo cya Ndaruhutse Merci benshi bazi nka Fally Merci mu bijyanye no gusetsa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Fally Merci yagaragaje ko ubwo yatangizaga ibi bitaramo, yahereye ku bihumbi 70Frw na yo yari yahawe ngo yishyure ishuri., uyu munsi akaba ageze ku rwego rwo gushora miliyoni 20 Frw.

Nko mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu cyabaye ku wa 27 Werurwe 2025, byibuze yagishoyemo arenga miliyoni 20Frw.

Muri aya mafaranga harimo ay’amatike y’indege y’abanyarwenya baturutse mu mahanga yatumiye, agahimbazamusyi k’abataramye n’abandi batandukanye.

Nyuma yo kwemererwa gukorera mu ihema rya Art Rwanda-Ubuhanzi, umunsi wa mbere w’igitaramo cya Gen-Z, kwinjira byari ubuntu ateganya kubona abantu barenga 70 bonyine.

Nyuma yo gutumira inshuti ze n’abo biganaga akababura, Fally Merci yigiriye inama y’uko igitaramo cya kabiri yatumira Rusine, ahita atangira kwishyuza 5000 Frw.

Uyu munyarwenya ahamya ko igitaramo cye cya mbere cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 20 bimuha icyizere cy’uko abikomeje yazagera kure.

Ibitaramo bye byarakomeje, akajya abikora kabiri mu kwezi, rya hema yatijwe aza kurivanwamo n’imvura yaje kugwa abitabiriye baranyagirwa.

Imvura ikimwimura muri ArtRwanda-Ubuhanzi, Fally Merci wari watangiye kubona ubushobozi, yaje kwimukira muri Mundi Center i Gikondo.

Yahamaze igihe kugeza ubwo Umujyi wa Kigali waje guhagarika iki kigo nticyongere kwakira ibitaramo biba ngombwa ko yimukira muri Camp Kigali, aho kugeza uyu munsi ari gukorera ibi bitaramo bikunzwe n’abatari bake.

Fally Merci wanyuze mu bikomeye, ahamya ko ashimishwa no kuba igitekerezo cye cyaratanze umusaruro kuko kugeza uyu munsi uretse kuba byitabirwa cyane ariko cyatangiye kuzamura abanyempano.

Gen-Z Comedy yatangiye kuba isoko y’umirimo ku rubyiruko

Fally Merci yahishuye ko Gen-Z Comedy ifite abakozi bahoraho bagera kuri 14, bahembwa buri kwezi ndetse n’abandi bahabwa akazi uko bakoze igitaramo.

Gen-Z Comedy mu kwezi itanga akazi ku banyarwenya 28 kuko buri gitaramo gitumirwamo abantu bagera kuri 14 bikaba kabiri mu kwezi kandi buri wese akagira ikintu yinjiza.

Nubwo Imana yatangiye guhira imirimo y’amaboko ye, Fally Merci ahamya ko ataragera aho ashaka kuko yifuza ko Gen-Z Comedy yaba igikorwa kinini gitanga akazi ku bantu benshi kandi kikanatanga ibyishimo ku bakunzi b’urwenya.

Byatangiye Gen-Z Comedy ikorwa n’abanyarwenya biganjemo abo mu Rwanda, ubu yamaze kwagurwa abanyamahanga na bo bahabwa ikaze.

Gen-Z Comedy iri kwizihiza imyaka itatu ishizwe, yamaze guhuzwa na Comedy Store, ibyatumye bamanura i Kigali abanyarwenya bakomeye baturutse muri Uganda.

Aba banyarwenya bo muri Uganda bageze i Kigali bari kumwe n’umuhanzikazi Karole Kasita uri mu bagezweho muri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’u Rwanda.

Nubwo ataranyurwa, ariko Fally Merci yishimira urwego ibitaramo bye bigezeho
Umwaka wa mbere wasize ibi bitaramo bigaragaje ko aho byaberaga ari hato, icyakora imvura iza kuhabimura
Aho bimukiye byarangiye Umujyi wa Kigali uhahagaritse
Uyu munsi ibi bitaramo bibera muri Camp Kigali
Abanyarwenya bo muri Uganda batumiwe muri 'Gen-Z Comedy' bamaze kugera i Kigali
Igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze, cyatumiwemo abanyarwenya bagera kuri 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .