00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 10 irashize: Urwibutso ku rugendo rwa Jason Derulo i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 September 2022 saa 09:18
Yasuwe :

Mu mpeshyi ya 2012 nibwo umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataramiye i Kigali mu birori byo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yabaga ku nshuro ya kabiri ndetse ikaza kwegukanwa na King James.

Uyu muhanzi yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2012, bukeye bwaho afatanyije na King James na Jay Polly bari bageze kuri ‘Final’ ya PGGSSII bahise bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri iki kiganiro Jason Derulo ntabwo yifuje kuvuga byinshi k’u Rwanda yari amazemo amasaha make, icyakora yavuze ko hake yanyuze yakunze ubwiza n’isuku yari yabonye mu Mujyi wa Kigali.

Ikindi yavuze ni uko akimara guhamagarwa asabwa kuzataramira mu Rwanda yumvise abyishimiye cyane, kuko kuri we yari amahirwe akomeye yo kuhagurira umuziki we no kuwugeza ahantu yari ataragera.

Yagize ati “Kuri njye naratunguwe cyane numvise bampamagaye, naje kuvugana n’umujyanama wanjye ngo tuzaze kuko bwari uburyo bwanjye bwo kwagura umuziki wanjye.”
Uwo munsi yakoreyeho ikiganiro n’abanyamakuru ni nawo yakoreyeho igitaramo cye cyabaye ari ku wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2012.

Mu gihe cy’iminota 30 yamaze ku rubyiniro, Jason Derulo yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo King James yambikiwemo ikamba ry’umuhanzi watsinze agahiga abandi muri PGGSS II.

Uyu muhanzi mu gihe yamaze ku rubyiniro ntiyahwemye gushimira abamutumiye muri iki gitaramo bamuhaye amahirwe yo gutaramira bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

Mbere y’uko ajya ku rubyiniro, habanje abahanzi bari bakizamuka icyo gihe ndetse banaririmbaga mu itsinda ryabafashaga bagenzi babo ku rubyiniro babunganira mu majwi.

Icyo gihe Bruce Melodie ni we wabimburiye abandi mu ndirimbo ye yise ‘Tubivemo’, uyu yakurikiwe na Derek ubu ubarizwa mu itsinda rya Active waririmbye indirimbo ye ‘Isezerano’.

Aba basore bakurikiwe na Charly uyu munsi ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina, uyu akaba yarasubiyemo indirimbo Redemption Song ya Bob Marley.

Nyuma ya Charly hakurikiyeho Tom Close waririmbye indirimbo nka; “Komeza Utsinde”, “Ndacyagukunda” n’izindi.

Icyo gihe Jay Polly wari uherekejwe na bagenzi be babanaga mu itsinda rya Tuff Gangs ni we wakurikiyeho, aririmba ‘Umwami Uganje’, ‘You and I’, ‘Iwacu’, aza gukurikirwa na King James waririmbye izirimo; ‘Buhoro Buhoro’, ‘Ese Warikiniraga’ n’izindi.

Aba bakurikiwe na Jason Derulo wataramiye abantu mu minota 30 ava ku rubyiniro buri wese anyuzwe.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Jason Derulo yabanje gukora igikorwa cy’urukundo cyabaye ku wa 29 Nyakanga 2022, aho yasuye abarwayi muri CHUK.

Ni urugendo rwamaze igihe kigera ku isaha imwe, aho Jason Derulo yatembereye mu bitaro asura abarwayi b’ingeri zose anabihanganisha.

Yagaburiye bamwe mu barwayi biganjemo abakunze guhura n’ikibazo cyo kutagira ababagemurira icyakora arinda ava muri ibi bitaro atabashije kuganira n’itangazamakuru.

Uyu ni nawo munsi Jason Derulo yasubiriye iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jason Derulo wari ugeze bwa mbere mu Rwanda, wabonaga afite amatsiko y'iki gihugu cyamutumiye mu gitaramo
Jason Derulo yacungiraga hafi imizigo ye bari bamutwaje
Jason Derulo mu modoka yerekeza kuri hoteli
Jason Derulo ageze kuri Serena hoteli aho yagombaga gucumbika
Kuri hoteli ntabwo bitaye ko ari icyamamare, nawe yanyuze mu cyuma gisaka abantu
Akigera mu kiganiro n'abanyamakuru Jason Derulo yabanje gusuhuza abahanzi bari bashoboye kugera kuri 'final' ya PGGSSII
Jason Derulo yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda cyane ko yari inshuro ye ya mbere ataramiye ku mugabane wa Afurika
Jason Derulo yijeje Abanyarwanda igitaramo cyiza
Abanyamakuru bari benshi biteguye guhata ibibazo Jason Derulo bari babonye bwa mbere
Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru, Jason Derulo yafatanye ifoto na Jay Polly na King James bahataniraga PGGSSII
Bruce Melodie, Charly na Derek bafashaga abahanzi bahatanaga muri PGGSSII nibo babimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro
Jay Polly yageze ku rubyiniro aherekejwe na bagenzi be bo muri Tuff Gang
King James mu gitaramo yahuriyemo na Jason Derulo i Kigali
Tom Close wari waregukanye PGGSSI yataramiye abantu mu gitaramo cya nyuma cya PGGSSII
Jason Derulo yanyuzwe no gutaramira i Kigali
Jason Derulo yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo ashimishe abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo
King James niwe wegukanye PGGSSII mu gitaramo cyaririmbwemo na Jason Derulo
Ubwo Jason Derulo yari ahingutse mu bitaro bya CHUK
Jason Derulo yagaburiye abarwayi batagira ababagemurira mu bitaro bya CHUK
Jason Derulo yafatanye ifoto na Mushyoma Joseph uyobora EAP yateguraga PGGSS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .