Yashyize ubuzima bwe mu kaga kubera umuhungu we! Naya Rivera yasanzwe mu kiyaga yapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nyakanga 2020 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Naya Marie Rivera wigeze gukundana n’umuraperi Big Sean by’umwihariko uzwi cyane muri filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanzwe mu kiyaga cya Piru muri California nyuma y’iminsi ikabakaba icyumweru ashakishwa.

Guhera ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 7 Nyakanga, nibwo uyu mugore wari ufite imyaka 33 yaburiwe irengero nyuma yo kujyana n’umwana we w’umuhungu koga, uyu mwana akaza gusangwa wenyine hafi y’ubwato bari barimo.

Ubuyobozi bwo muri Venture aho iki kiyaga yarohamyemo giherereye bwatangaje ko umurambo wabonetsemo ari uwa Naya Rivera. Umurambo wajyanywe gusuzumwa.

TMZ yatangaje ko Polisi yavuze ko uyu mugore atiyahuye nk’uko byaketswe ahubwo ari impanuka yabayeho ikamuhitana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere, Polisi ya Venture yavuze ko umukinnyi wa filime Naya Rivera yakoresheje ingufu ze zoze ngo arokore umwana we w’imyaka ine ariko we kwirokora bikamunanira.

Bati “Ubwato bari barimo bwagize ikibazo akoresha ingufu zose arokora umwana we ariko we kwirokora biranga. Yararohamye dukurikije ibimenyetso twabonye kandi turemeza ko umurambo twabonye ari uwe kubera imyambaro yari yambaye ubwo yaburaga ndetse hakaba nta wundi muntu waburiwe irengero muri iki kiyaga.”

Naya yatangiye kumenyekana akiri umwana mu bijyana no kumurika imideli ndetse no gukina filime nyuma aza no kuba umunyamuziki.

Yamamaye cyane mu 2009 muri filime yitwa ‘Glee’ aho yakinnye yitwa Santana Lopez. Mu 2011 asinya nk’umuhanzi muri Columbia Records muri uwo mwaka aba n’umwe mu bahatanira ibihembo bya Grammy.

Mu 2013 yashyize hanze indirimbo yise ‘Sorry’ yanahuriyemo na Big Sean bakundanye bakaza gutandukana mu 2014. Nyuma yaje gukundana na Ryan Dorsey banabyaranye umwana w’umuhungu yasize. Uyu muhungu we yitwa Josey Hollis Dorsey.

Ubwo yaburaga umuhungu we Josey Hollis Dorsey yabwiye ubuyobozi bwo mu gace bari bagiye kogeramo ko nyina yasimbutse ubwato akagwa mu mazi ntagaruke.

Abazobereye mu gushaka abantu barohamye mu mazi batangiye kumushaka aboneka kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga.

Isakoshi ya Naya Rivera yasanzwe mu modoka ye harimo n’uruhushya rwo gutwara imodoka; imodoka ye yari iparitse hafi yaho bari bagiye kwigadagadurira we n’umuhungu we.

Reba indirimbo ‘Sorry’ Naya Rivera yahuriyemo na Big Sean bakundanye

Naya Rivera bivugwa ko umuhungu we yari afite ikoti ryo kogana mu gihe we ntaryo yari yambaye bikaba aribyo byatumye arohama
Naya Rivera yakundanye igihe kinini na Big Sean nyuma baza gutandukana
Naya Rivera yari amaze igihe ashakishwa, aza kuboneka yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .