00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashatse kuba Perezida! Ibyo wamenya ku muhanzi Youssou N’Dour watumiwe mu #Kwitaizina2022

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 August 2022 saa 04:35
Yasuwe :

Youssou Madjiguène Ndour wamamaye nka Youssou N’Dour watumiwe kuzasusurutsa abazitabira umuhango wo Kwita Izina, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika, ariko wanakanyujijeho muri politike ya Senegal.

Byitezwe ko Youssou N’Dour azitabira umuhango wo Kwita Izina uzaba tariki 2 Nzeri 2022, ndetse tariki 4 Nzeri 2022 ataramire mu Intare Arena, aho azafatanya n’abahanzi nka Ruti Joel, Massamba Intore na Mike Kayihura.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 30 Frw mu myanya ya VIP n’ibihumbi 50 Frw mu myanya ya VVIP.

Youssou N’Dour w’imyaka 62, yavutse ku wa 1 Ukwakira 1959. Uyu muhanzi uri mu bafatwa nk’ibihangange mu muziki wa Afurika bagihumeka umwuka w’abazima, kuva mu 2012 nibwo yatangiye kwinjira mu bikorwa bya Politike.

Youssou N’Dour wari umaze kubura amajwi yo kwiyamamariza kuyobora Senegal mu 2012, yafashe icyemezo cyo kuguma ku ruhande rwa Macky Sall wanatsinze.

Nyuma yo gutsinda Abdoulaye Wade, Perezida Sall yahaye uyu muhanzi umwanya wa Minisitiri w’Ubukerarugendo.

Ni umwanya yavuyeho mu 2013, ahita ahabwa inshingano nk’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ndetse no kumenyekanisha igihugu hanze yacyo.

Ku myaka 15 y’amavuko, mu 1975 nibwo Youssou N’Dour yatangiye kugaragara mu muziki nk’uzaba inyenyeri, ubwo yakoranaga ibitaramo na Super Diamono, bakazenguruka Afurika y’Iburengerazuba.

Kuva icyo gihe, yazengurutse mu matsinda atandukanye kugeza mu 1991 ubwo yafunguraga studio ye bwite, ndetse mu 1995 atangiza sosiyete yo gufasha abahanzi yise Jololi.

Mu 1994, Youssou N’Dour yashyize hanze indirimbo ’7 seconds’ yamamaye ku Isi nzima, akaba yarayiririmbanye n’umunya suède witwa Nene Cherry.

Youssou N’Dour yanditse, anaririmba indirimbo ’La Cour des Grands’, yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu Bufaransa. Iyi yayikoranye n’umubiligikazi Axelle Red.

Mu 2005 Youssou N’Dour yatsindiye igihembo gikomeye cya Grammy Award, aho Album ye yari igezweho icyo gihe yise ’Egypt’, yatsinze mu cyiciro cya Best Contemporary World Music Album.

Mu mwaka wa 2000, Youssou N’Dour yagizwe umwe mu ba Ambasaderi ba FAO, mu gihe mu mwaka wa 2008 yinjijwe muri komite ya Chirac Foundation, umuryango washinzwe n’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac.

Ni mu gihe muri uwo mwaka ari bwo yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubucuruzi giciriritse, yanitiriye indirimbo ye ’Birima’.

Uyu mugabo ubitse ibihembo byinshi yakuye mu muziki, yasohoye album ye ya mbere mu 1982, iyi akaba yarayise ‘Ndiadiane Ndiaye’. Ni mu gihe iyo aheruka gusohora ari iyo yise Mbalax yagiye hanze mu 2019. Kugeza ubu Youssou N’Dour afite album 40.

Usibye nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze, hari na filime yakinnyemo zirimo Amazing Grace (2006), Retour à Gorée (2007) na Youssou N’Dour: I Bring What I Love (2008).

Youssou N’Dour yatangajwe nk'umwe mu byamamare bizitabira umuhango wo #Kwitaizina
Nyuma yo #Kwitaizina, Youssou N’Dour azatarama mu birori byo gususurutsa abantu bizabera mu Intare Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .