Uretse kwishimira umuziki mwiza yasangije abakunzi be, Abanyarwanda banishimiye uko yaserutse yambaye imyenda yahanzwe n’Abanyarwanda
Yaba John Legend n’abaririmbyi be baserutse bambaye imyenda yahanzwe na ‘Moshions’, uretse ikindi gice yagezemo akambara umwenda wahanzwe na Tanga Design.
Tanga Design uri mu bambitse John Legend yabwiye IGIHE ko igitekerezo cy’umwenda yamudodeye yagikuye ku mushanana, icyakora we ahitamo kuwuvugurura awudoda mu buryo bugezweho.
Ati “Njye iyo nkoze umwenda mba mfite urukundo rwawo rwinshi, kandi ntabwo wabona igiciro cyarwo ni yo mpamvu ntajya njya mu biciro rwose.”
Ku rundi ruhande, John Legend yishimiye bikomeye igitaramo yakoreye i Kigali.
Ati “Ijoro ryashize i Kigali, mu Rwanda, ryari iry’ibitangaza! Mbega igitaramo cyiza! Numvise urukundo rwanyu […] Mbega ibihe bidasanzwe, Ntegereje n’amatsiko Lagos ku itariki ya 25!”
John Legend yavugaga ibi mu gihe agomba kuva i Kigali yerekeza muri Nigeria aho afite ikindi gitaramo ku wa 25 Gashyantare 2025.
Uyu muhanzi uri mu bakomeye ku Isi cyane ko yibitseho Grammy Awards 13, yari i Kigali mu gitaramo cya ‘Move Afrika’. Abaye uwa kabiri ucyitabiriye nyuma ya Kendrick Lamar wahataramiye mu mpera za 2023.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!