Abakurikiranira hafi imyidagaduro bahamya ko urebye imbaraga zashyizwe muri uru rugendo atari iz’ubutembere gusa ahubwo hari ikindi kirwihishe inyuma.
Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda, uyu muhanzi yaje no gukomoza kuri aya makuru. Ati “Njye na Bruce Melodie mu minsi iri imbere hari amakuru meza tuzabasangiza.”
Abakurikira umuziki wo mu karere bahise batekereza ku gitaramo bamaze imyaka batekereza gukorera i Kigali ariko cyaheze mu mishinga.
Mu 2022 Harmonize yasohoye urutonde rw’ibitaramo yagombaga gukorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yise ‘Afro East Carnival’ byagombaga kugera i Kigali ku wa 18 Kamena uwo mwaka.
Icyakora abari biteze iki gitaramo barategereje amaso ahera mu kirere. Aha niho abakurikirana imyidagaduro mu Rwanda bahera batekereza ko urugendo rw’uyu muhanzi i Kigali rugamije kubanza gufata imitima y’Abanyarwanda, mbere yo gutangaza iby’iki gitaramo.
Muri iki kiganiro bahaye RBA, Harmonize na Bruce Melodie bagaragaje ko uretse iby’iki gitaramo, uru rugendo rugamije kubaka ubumwe hagati y’abahanzi bakorera umuziki muri East Africa bityo ubumwe bwabo bukaba aribwo bwafasha kwambutsa umuziki w’Akarere ibwotamasimbi.
Mbere y’uko arangiza iki kiganiro, Harmonize yafashe umwanya asabira imbabazi Diamond uherutse kwemera gutaramira mu Rwanda bikaza gupfa ku munota wa nyuma.
Kumva Harmonize asabira imbabazi Diamond nabyo ni indi nkuru kuko aba ari abahanzi bamaze imyaka itari mike barebana ay’ingwe muri Tanzania nubwo hari amakuru avuga ko ubu bamaze kwiyunga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!