00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yarokotse impanuka ikomeye yahitanye inshuti ye; Ibyo wamenya kuri Victony ugiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 December 2024 saa 10:26
Yasuwe :

Amazina ye nyayo yitwa Anthony Ebuka Victor icyakora abamuzi mu muziki bamuzi nka Victony, ni umwe mu basore bagezweho muri Afurika ndetse no ku Isi nzima, akaba ategerejwe i Kigali muri izi mpera z’umwaka.

Uyu musore ategerejwe mu gitaramo ‘REVV UP Experience’ agiye guhuriramo na mugenzi we wo muri Nigeria Ruger ku wa 28 Ukuboza 2024.

Victony wavutse ku wa 5 Mutarama 2001 agiye gutaramira i Kigali abura iminsi mike ngo yizihize isabukuru y’imyaka 24 y’amavuko.

Nubwo Victony agezweho nk’umuririmbyi mwiza kandi ugezweho, yatangiye urugendo rwa muzika ari umuraperi gusa nyuma aza guhindura yinjira mu byo kuririmba.

Uyu muhanzi wari warasinye muri ‘Mainland BlockParty and Jungle Records’ mu 2020 nibwo yasohoye EP ye ya mbere yise ‘Saturn’ ari nayo yariho indirimbo ya mbere ye yagiye hanze ‘Ina benz’.

Mu 2021 uyu muhanzi wari ugishakisha uko yafatisha mu muziki, yaje gukora impanuka ikomeye ihitana inshuti ye yitwa Doyin.

Nyuma yo kubagwa, Victony wari ukomeje kugendera mu kagare yaje gusohora indirimbo yise ‘Pray’ ashimira Imana kuba yaramurinze iyo mpanuka nubwo yari asigaye agendera mu kagare gahabwa abafite ubumuga.

Mu Ukwakira 2021 ni bwo uyu muhanzi yakoze indirimbo yamugize munini muri Nigeria, ni nyuma yo guhura na Mayorkun bakoranye indirimbo yitwa ‘Holy Father’.

Mu 2022, Victony yasohoye EP ye ya kabiri yise ‘Outlaw’ yariho indirimbo zirindwi zamamaye cyane zirimo ‘Soweto’ yakoranye na Tempoe, All power na Kolomental.

Ni mbere y’uko muri Kamena 2024, Victony yasohoye album ye yise ‘Stubborn’ iriho iyi ndirimbo yitiriye album yo akaa yarayikoranye na Asake n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yatumiwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024, mu gihe nyamara hari hamaze iminsi yipimwa n’abategura ibitaramo batandukanye.

Davis D ubwo yateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, yari yemeje ko yamutumiye icyakora biza gupfa ku munota wa nyuma birangira amusimbuje umunya-Afurika y’Epfo Nasty C.

Victony yakoze impanuka ikomeye yatumye amara igihe agendera mu kagare
Victony ubwo yavaga mu kagare bwa mbere imbere y'abafana, byari mu gitaramo yahuriyemo na Davido na Mayorkun
Ubu yarakize, Victony ategerejwe i Kigali
Ruger agiye gutaramana na Victony i Kigali
Victony yatumiwe mu gitaramo gitegerejwe kubera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .