Ibi yabigarutseho mu nyandiko y’ikirego yagejeje mu rukiko wa Los Angeles ku wa 10 Gashyantare 2025. Ni inyandiko ashinjamo umunyategeko Tony Buzbee.
Buzbee yatanze ikirego cy’uko Jay-Z yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 13, afatanyije na Sean ‘Diddy’ Combs mu 2000.
Jay-Z yarareze uyu munyamategeko mbere gato y’uko ku wa 14 Gashyantare 2025 urukiko rwa New York ruhagarika iki kirego nyuma y’uko bigaragaye ko uwamushinjaga yamubeshyeraga.
Mu mpamvu Jay-Z yabwiye urukiko zituma arega Tony Buzbee wari uhagarariye umukobwa wahawe izina rya Jane Doe, zirimo ko iki kirego cyamugizeho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze ndetse kikanamuhombya amafaranga menshi.
Yagize ati “Niyumvaga nk’aho Buzbee afatiye imbunda ku mutwe wanjye kugira ngo nemere ibyo ansaba cyangwa nirengere ingaruka bizangiraho mu buryo burimo n’ubw’ubukungu."
Uyu muraperi yakomeje agaragaza ko umunsi iki kirego cyamutanzweho wari ugoye cyane kuri we n’umuryango we ndetse ko byagize ingaruka ku mugore we Beyonce n’abana babo batatu.
Yagaragaje byumwihariko ko ku munsi cyatangiweho byari bikomeye kuko byabaye ku wa 20 Ukwakira 2024, aho yagombaga guherekeza imfura ye Blue Ivy mu birori byo kumurika filimi yakinnyemo ya ‘Mufasa: The Lion King’.
Ati “Byashyize mu mwanya wo guhitamo niba njya gushyigikira umukobwa wanjye cyangwa njya kwihisha itangazamakuru”.
Jay-Z kandi yanavuze ko iki kirego cyamuhombeje miliyoni 20$ kuko ubwo cyatangwaga hari amasezerano yendaga gusinya yari kumwinjiriza aka kayabo gusa ahita ahagarara.
N’ubwo Jay-Z ubu ari kubyinira ku rukoma kuko iki kirego cyamaze guhagarikwa ndetse mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ari intsinzi ikomeye kuri we n’umuryango.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!