Yari amizero ya Kiyovu Sports! Ibitaramenyekanye ku muhanzi Muyoboke aherutse gusinyisha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ugushyingo 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Muyoboke Alex umenyerewe mu gufasha abahanzi abinyujije muri Decent Entertainment, tariki 16 Ugushyingo yasinyishije Hategekimana Sulaiman winjiranye mu muziki izina rya Chris Hat.

Hategekimana Sulaiman witwa Chris Hat mu muziki, yavukiye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Ni umwana wa gatatu mu bana bane bavukana.

Uyu musore wize ibijyanye n’ubukerarugendo yarangije amashuri yisumbuye mu 2019.

Ni umusore mushya mu muziki, si byinshi bye bizwi, icyakora iyo muganiriye ku rugendo rwe mbere y’uko itangazamakuru rimuhanga amaso asinyana na Muyoboke, akubwira ko byari urugendo rurerure.

Ni umusore wakuranye inzozi zo gukina umupira w’amaguru

Chris Hat avuga ko mu mikurire ye yari afite inzozi zo kuba umukinnyi wa ruhago, kuko yari umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo.

Usibye kuba umufana, avuga ko Se umubyara yakinnye muri Flash fc.

Uyu musore wakuriye i Nyamirambo yisanze akina umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ba Kiyovu Sports.

Uyu wari ufite inzozi zo kuba ikirangirire binyuze muri ruhago, yatangiye akina mu izamu, aza kuhava akina mu binyuma bimaze kumunanira yigira imbere akina hagati mu kibuga.

Aha naho ntabwo byamugendekeye neza ahita ajya mu busatirizi, yisanga ari rutahizamu w’abakiri bato ba Kiyovu Sports.

Chris Hat avuga ko bamwe mu bo bakinanaga ubu bahagaze neza mu mupira w’amaguru.

Ati” Mu busatirizi nari umukinnyi mwiza kuko nakinanaga na Yunusu ubu ukina muri APR FC ndetse na Saleh ukina muri Kiyovu banyoherereza imipira nanjye ngatsinda.”

Urukundo rwa ruhago yaje kurusimbuza umuziki ubwo yajyaga kwiga i Nyamagabe

Ubwo yajyaga kwiga i Nyamagabe yakomeje urukundo rwa ruhago mu ikipe y’Amagaju.

Icyakora ngo ntazibagirwa umukobwa biganaga wamuvumbuyemo impano yo kuririmba.

Ati "Uwo mukobwa ndamwibuka yitwaga Belyse, niwe wa mbere wavumbuye ko nzi kuririmba. Yumvise ndirimba indirimbo ya Urban Boys ahita ansaba gusubiramo, ndabikora ahita yigendera. Naho yaragiye anteza abanyeshuri ko nzi kuririmba bakajya bansaba kubataramira.”

Chris Hat ntabwo yatinze i Nyamagabe kuko amasomo ye yayakomereje muri Uganda aho yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Yavuye i Nyamagabe baramwitiriye Bruce Melodie kubera uburyo yasubiragamo neza indirimbo ze, ageze muri Uganda yahasanze ikigo gifite ibyuma by’umuziki atangira kwihugura kubicuranga.

Chris Hat yanyuze mu makorali atandukanye mu rwego rwo gukarishya ubuhanga bwe mu muziki.

Byamusabye isengesho ry’iminsi itatu yiyiriza kugira ngo Imana imwereke inzira ye mu muziki

Chris Hat kuva agarutse kwiga mu Rwanda yari afite itsinda ryitwa ‘The Blessed singers’ ryaririmbaga ibyo benshi bita Acapella.

Iri tsinda ryatangiye ari icumi uko imyaka yagendaga yicuma niko ryasubiraga inyuma, bamwe barivamo akabona nta cyerekezo rifite.

Aba bari baratangiye ari icumi, havuyemo bane hasigara batandatu nabo ariko batakoraga cyane.

Abonye bikomeje kwanga, yafashe icyemezo cyo kuyoboka iy’amasengesho ngo asengere itsinda ryabo ribyuke.

Ati "Nafashe iminsi itatu y’amasengesho y’itsinda, ariko mpita mbihindura nsengera urugendo rwa njye nyine mu muziki.”

Uyu musore avuga ko nyuma y’umunsi umwe arangije amasengesho, Yverry yahise amuhamagara ngo ajye kumufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere ‘Love you more’.

Nyuma yo gukora iki gitaramo, uyu musore yahise atangira kubana na Yverry mu rugo iwe.

Yverry wacurangirwaga gitari na Chris Hat yagiranye ikiganiro imbonankubone kuri Instagram na Muyoboke Alex.

Imboni z’uyu mugabo ufasha abahanzi batandukanye zari zibonye umunyempano mushya.

Muyoboke wari wakunze uburyo uyu musore yacurangaga gitari, yamusabye ko bukeye bwaho bagirana ikiganiro kuri Instagram.

Nyuma yo kumenyana ntibyabafashe igihe kuko mu minsi ishize biyemeje gukorana ndetse banabimurikira abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2020.

Kugeza ubu Chris Hat afite indirimbo imwe imaze kujya hanze yise ‘Niko yaje’ ndetse iri kumwe n’amashusho yayo.

Ikiganiro na Chris Hat, umuhanzi mushya uri gukorana na Muyoboke Alex

Reba hano indirimbo Niko yaje Chris Hat yahereyeho

Chris Hat yashyize umukono ku masezerano amwinjiza muri Decent Entertainment ya Muyoboke Alex
Chris Hat afite impano yo kuririmba anacuranga ibyuma binyuranye bya muzika
Usibye piano, ni umuhanga mu gucuranga gitari
Chris Hat afite itsinda ry'abacuranzi bamucurangira
Chris Hat avuga ko yakuze ari umuhanga mu guconga ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .