Muri iyi Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3-2 havuzwe inkuru y’incamugongo y’umukozi wari ugiye kuhatakariza ubuzima.
Danny Vumbi yatangarije IGIHE ko uyu mukozi yagize ikibazo nyuma y’igitego cya gatatu Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze Togo.
Igitego cya Sugira Ernest cyahise gihesha itike u Rwanda rwinjira muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’amakipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN.
Ubwo iki gitego cyajyagamo uwo mukozi ibyishimo byamurenze, mu kwishima yisanga yanyuze mu kirahure cy’umuryango w’iyi Hotel, ibyari ibyishimo bihinduka amarira.
Danny Vumbi yagize ati “Byatewe n’igitego cya Sugira Ernest, umukozi wacu muri Musanze Caves Hotel yanyuze mu kirahuri cy’umuryango atakibonye arakomereka cyane.”
Uyu mukozi yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho, amakuru aturuka muri Musanze Caves Hotel ahamya ko nubwo akiri kwa muganga yatangiye koroherwa.





Ikipe y’Igihugu Amavubi yatanze ibyishimo mu banyarwanda
AKA KANYA
Ibyishimo ni byose ku Banyarwanda
Mu bice bitandukanye muri Kigali, amajwi y'ibyishimo ari kumvikana ahantu hose, bamwe basohotse mu nzu bajya hanze barabyina, abandi babyina intsinzi bari mu ngo zabo ku buryo aho ariho hose wumva abantu babyina. pic.twitter.com/4a4FuLKZ1q
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
Ku Kimisagara ku muhanda ugana ahazwi nko ku Ntaraga, abaturage bavuye mu ngo zabo bajya mu muhanda bamwe bitwaje n'ibendera ry'igihugu mu kwishimira intsinzi y'Amavubi. pic.twitter.com/IMXXFRo9I2
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
I Nyamirambo kuri 40 ni uku byifashe. pic.twitter.com/19gcZXo8XE
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!