Yaretse akandi kazi! Ibyo wamenya ku munyarwandakazi utuye mu Bufaransa wihebeye ubucuruzi bw’imikenyero

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Kanama 2020 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Elise Marie Twahirwa, Umunyarwandakazi w’imyaka 36 utuye mu Bufaransa, abinyujije mu kigo yashinze yise "Umwali Collection", yifashishije ikoranabuhanga yatangiye ubucuruzi bw’imikenyero akora.

Uyu Munyarwandakazi yavukiye mu Rwanda aza kwerekeza mu Bufaransa akiri muto, kuko yahavuye akirangiza amashuri abanza. Ni umubyeyi wubatse, amaze kubyara abana babiri.

Twahirwa mu Bufaransa yahigiye ibijyanye no kwita ku ruhu, ari nabyo yabanje kubonamo akazi mu bigo bitandukanye bikora amavuta n’ibindi birungo byifashishwa mu kwita ku ruhu.

Aho yakoraga yaje kugira amahirwe bamuha umwanya utuma yitabira ibirori byo kumurika ibirungo byifashishwa mu kwita ku ruhu, mu bihugu bitandukanye.

Byaje kumuviramo kwinjira mu bucuruzi. Ati "Naje kujya ngenda nkarangura ibintu nkabicuruza, nyuma nibwo naje kwicara nibaza ikintu nakora ku giti cyanjye, kikanyinjiriza [amafaranga].”

Abikuye ku kuba ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri yaratangiye kwikorera mu bijyanye no gutegurira abantu ubukwe, agahura n’ibibazo byo kubura imikenyero, byatumye ashaka uko imbogamizi yahuye nazo yazikemurira abandi.

Yakomeje ati "Nkiri umunyeshuri nakundaga gutegurira abantu ubukwe, nkabaherekeza gushaka imyenda. Icyo gihe twahuraga n’ikibazo cyo kubura imikenyero myinshi isa. Rero mu gutekereza icyo nakora, nabanje gushaka uko nakemura ikibazo nari nsanzwe nzi ko gihari."

Nguko uko uyu mubyeyi yinjiye mu bucuruzi bw’imikenyero mu 2019, yifashishije ikoranabuhanga. Yahise afungura urubuga abantu baguriraho imikenyero adoda. Imikenyero yose acuruza ni we uyidoda afatanyije n’abo bakorana.

Mu gihe gito amaze acuruza imikenyero, Twahirwa avuga ko yatunguwe n’abantu bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo n’abo mu Rwanda bamugurira.

Ati "Nari nzi ko mu Rwanda hari amaduka menshi ayicuruza, sinigeze ntekereza ko nahabona isoko. Ubu navuga ko mpafite abaguzi benshi kimwe no mu bihugu byo mu karere."

Twahirwa ahamya ko ubucuruzi bwo kuri internet ari imwe mu nzira nziza zafasha abaguzi n’abagurisha, muri ibi bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibyo akora, Twahirwa ari mu bazitabira ibirori bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byiswe "East African Wedding Show."

Ibi birori bizaba kuva tariki 27-29 Kanama 2020, umuntu wifuza kubona ibyo bakora bikazamusaba kwiyandikisha ku rubuga rwa East African Wedding Show, aha bazatanga iminota 15 herekanwa ibikorwa bikorerwa muri Umwali Collection.

Nubwo ubucuruzi bwe abukorera kuri internet, Twahirwa ahorana inzozi ko buzaguka, akaba yanagera no mu Rwanda aho ateganya gufungura iduka.

Twahirwa Élysée wihebeye gucuruza imikenyero
Bateguye ibirori bya East African Wedding Show byo kwerekana imikenyero bakora
Twahirwa amaze kwinjira mu bucuruzi bw'imikenyero
Agira ubwoko butandukanye bw'imikenyero ya kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .