Yasiragiye igihe kinini: Ibyo utamenye ku rugendo rwa Yvanny Mpano muri muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Yvanny Mpano uri mu bahanzi bari kuzamuka neza bakunzwe muri iki gihe yavuye imuzi ubuzima bwe n’uko yamaze imyaka myinshi asiragira mu muziki bikaza kumukundira nyuma y’igihe avuye kuwiga ku Nyundo.

Uyu musore ubusanzwe yitwa Mutangana Yves ariko mu muziki yiyita Yvanny Mpano. Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge tariki ya 1 Nyakanga 1989.

Mu mashuri yisumbuye yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi [HEG].

Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abahungu. Mu 2011 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Talent Detection nibwo yahuye na Lick Lick wari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka muri iryo rushanwa, wamukunze akamukorera indirimbo ye yambere yise "Wagiye he".

Mu 2013 yinjiye mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aharangiza mu 2017, anatangira kwigisha muzika mu mashuri abanza. Mu 2019 yagarutse muri muzika. Uyu musore azi gucuranga guitar.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi birahirwa na benshi kubera ubuhanga buri mu ndirimbo ze yaba mu myandikire, imiririmbire ndetse n’uko yitwara mu mashusho.

Ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi bakazamura amarangamutima kubera amagambo aryoheye amatwi ndetse umusore cyangwa inkumi wayifashisha atera imitoma umukunzi we nta kabuza arahirwa.

Yari ifite inzozi zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye aza kugira imvune

Kuva mu 2008 uyu musore yakundaga umuziki ariko akabikomatanya no gukina umupira w’amaguru.

Ati “Natangiye gukunda umuziki mu 2008 niga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange, mbere nakundaga umupira w’amaguru ndetse narakinaga, gusa umuziki uza kunganza. Natangiye kubyiyumvamo buhoro ndirimba mu rusengero, niga guitar. Nasohoye indirimbo ya mbere mu 2011 nyikorewe na Lick Lick yitwaga ‘Wagiye he?’.

Mu mupira w’amaguru avuga ko atawukinaga yishimisha kuko yakinaga imyanya ibiri yose kandi akabikora neza kuko yari impano yemeze ko yakuraga kuri se.

Ati “Ntabwo nishimishaga mu mupira w’amaguru, nakinaga mu izamu ndetse ndi n’umwataka kandi byose nkabikora neza. Nakuze mbona amafoto ya papa nawe wakinaga uyu mukino ari umunyezamu nkura mbikunda nza no gusanga mbishoboye. Naje kugira imvune y’ukuguru kw’iburyo turi mu mikino ihuza amashuri nza kugira ubwoba gusa na none umutima wanjye wansunikiraga mu muziki.”

“Nari nziko bizakunda ku ndirimbo ya mbere. Hari Group y’abana bari baturutse i Kayonza, bumva ukuntu ndirimba bansaba kubashyiriramo inyikirizo bampa 15 000 Frw mbona umuziki ushobora kuba urimo akantu.”

Umuziki waramusiragije, duke abonye akawumenamo ariko bikanga

Ati “ Nabaye umuhanzi wo mu byiciro bibiri cyane ko nakoze umuziki mbere y’uko njya kwiga ku Nyundo, ndabyibuka 2011-2013 nibwo nagiye guhatana nshaka kujya kwiga umuziki ariko nari mfite indirimbo eshatu. Mu 2014 nibwo nagiye kwiga ndangiza mu 2017, nize kuririmba.”

Akirangiza amashuri yisumbuye ntabwo yatekereje kujya kwiga muri kaminuza ahubwo yatekereje ikintu yakora kikajya kimuha amafaranga yo gushora mu muziki .

Ati “Nakoraga akazi ko kwakira abantu, nakoze aka kazi imyaka itatu. Amafaranga nakuraga hariya niyo nashoraga mu muziki kandi nanahembwaga make ariko nkakora icyo nakwita kubiba, nkavuga nti hari umunsi aya mafaranga azagaruka.”

Uyu musore yari asanzwe afite akazi ubwo yafataga umwanzuro wo kujya kwiga umuziki, ahitamo kukareka ngo ajye kugerageza mu muziki yari yarimariyemo arebe ko bikunda.

Ati “Njya kwiga ku Nyundo nagiye nsize akazi nakoraga. Ndavuga nti reka njye kureba ukuntu bimeze nimbona ari byiza nzakomeza. Inyota nari mfite ni ukureba igisobanuro cy’umuziki. Ikintu cya mbere nakuyeyo nabaye umunyamuziki wuzuye numva ko ikintu mfite nagisobanurira umuntu.”

Mu 2014 yararambiwe akora indirimbo ya nyuma avuga ko nidakundwa azahita areka umuziki ariko ku bw’amahire yumva itangazo risaba abashaka kujya kwiga umuziki kwiyandikisha ahita ajya kuwiga atyo, atangira gukabya inzozi ze.
Ati “Mu muryango bageze aho bararambirwa, hari ukuntu batabyumvaga neza gusa nyuma bageze aho barabyumva. Bakambwira bati ibintu ukoze imyaka ine bitarakunda urabona bizavamo? Urumva utamaze gukura? Nakoze iyitwa Karahanyuze mu 2014 numva ariyo ya nyuma, naka inguzanyo ku kazi nkora ibishoboka byose ariko nayo iranga. Nyuma y’ukwezi nibwo nahise njya kwiga ku Nyundo.”

Indirimbo ye yamamaye cyane yise ‘‘Ndabigukundira” avuga ko kwamamara kwayo bitamutunguye kuko ajya kuyikora yarebye icyo atari afite akagishyiramo imbaraga, yanasohoka akabona umuntu wishyura ikorwa ryayo mu buryo bw’amashusho.

Ati “ Haje umuntu ansaba ko nayikorera amashusho kandi njye narumvaga nta gahunda yabyo mfite. Yishyuye ibintu byose.”

Ubu Yvanny Mpano akora umuziki mu buryo bw’umwuga ndetse yemeza ko kuva muri Kanama 2019 yatangiye kubona ibiraka ahantu hatandukanye mu bukwe abikesheje indirimbo yise ‘Ndabigukundira’.

Uyu musore ateganya gushyira hanze album ye ya mbere, ndetse amaze gukora muri studio indirimbo enye zizaza zisanga izindi yamaze gukora zikanakundwa cyane.

Mu buhanzi bwe abahanzi afatiraho icyitegererezo cyane Kidum aza imbere kubera ukuntu aririmba ubuvanganzo bw’Ikirundi ariko akanakunda cyane indirimbo zo mu rurimi rw’Igifaransa.

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Yvanny Mpano

Yvanny Mpano avuga ko yatangiye kungukirwa n'umuziki ariko ibiraka byinshi abona ari byo mu bukwe
Yvanny Mpano yatangiye umuziki mu 2011 bigenda byanga bitangira gukunda neza mu 2019
Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi bari kuzamukana ingoga mu muziki nyuma yo gusoza amasomo yawo ku Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .