Ibi Amandah Darling yabigarutseho yifashishije ubutumwa yatambukije ku rubuga rwa Snapchat nubwo nyuma y’amasaha make yahise abusiba.
Mu bikorwa Amandah Darling ahamya ko ari indengakamere yakorewe n’iyi nkumi bakundana, ni uko yajyaga amuzirika akamukubita.
Amandah Darling yasangije abamukurikira amashusho y’inshuro ebyiri uyu mukobwa bakundanaga yabaga ari kumukubita.
Ati “Reka mbisubiremo abantu ni babi, bafite ihungabana ryabo. Niba utangiye kubona ibimenyetso hunga. Ibi byose byarabaga nkahitamo kuhaguma. Natekerezaga ko wenda ari njye wabaga yakosheje kugeza ubwo nari ngiye kuhatakariza ubuzima. Ntabwo ntewe ikimwaro no kuvayo ngo mvuge.”
Uyu mukobwa avuga ko kuvayo akavuga bitamuteye isoni kuko ibitekerezo by’abamunenga n’abamuseka bitamubabaza nk’uko yababajwe n’umukunzi we, ahamya ko yamufataga nk’inyamanswa.
Ati “Impamvu ntafite ikimwaro cyo kubivuga ni uko amagambo yanyu atambabaza nk’uko uyu muntu yambabaje. Yamfataga nk’inyamanswa ariko nari nkimuhishira.”
Amandah Darling yagaragaje ko nyuma yo gukubitwa n’uyu mukobwa bakundanaga, yahitaga amuzanira indabyo bakifotoza kugira ngo ku mbuga nkoranyambaga bakomeze bagaragare nk’abaryohewe n’ubuzima.
Ikindi cyababaje Amandah Darling ni uko uyu mukobwa bamaze igihe bakundana, yamuteranyije n’umubyeyi we, amukura ku nshuti n’abavandimwe.
Mu yandi mashusho yasangije abamukurikira ari gukubitwa n’uyu mukobwa bakundana, Amandah Darling yagaragaje inshuti ye iri kumusabira imbabazi ngo bareke kumukubita.
Si ubwa mbere Amandah Darling agiranye ibibazo n’uyu mukobwa bakundana, kuko mu 2023 nabwo bakozanyijeho ndetse birangira uyu mukobwa yahukanye ataha mu Rwanda, ndetse icyo gihe mu kiganiro yahaye IGIHE yahishuye ko yazinutswe burundu ibyo gukundana n’abakobwa bagenzi be.
Icyo gihe Amandah Darling yafashe umwanya asaba imbabazi umuryango we, inshuti n’abavandimwe baba barakomerekejwe n’ibikorwa yari amazemo iminsi abizeza impinduka.
Icyakora bidateye kabiri, uyu mukobwa yaje gusubira muri Uganda yongera gucudika n’iyi nkumi yari yaramutwaye umutima.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!