Uwimbabazi yahishuye ibyerekeye urukundo rwe na Platini uherutse kumwihakana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

Uyu mukobwa wakundanye amezi atandatu n’umuhanzi Nemeye Platini, yahishuye icyo bapfuye na byinshi ku rukundo rwabo.

Kenshi ubusanzwe bimenyerewe ko iyo abantu batandukanye mu rukundo bishobora kurangira batongeye gusabana, icyakora siko byagenze kuri Nemeye Platini na Cycy Beauty kuko bo bakomeje kuba inshuti.

Nubwo uyu mukobwa akunze guhamya ko yibuka urukundo rwe na Platini, uyu muhanzi we aherutse kuvuga ko atibuka neza iby’uwo mubano.

Avuga ku rukundo rwe na Platini, Cycy Beauty yagize ati ”Ubundi Platini twamenyanye ndi mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, hari mu 2016.”

Iki gihe ngo bakundanye amezi make kuko mu ntangiriro za 2017 bari bamaze gutandukana.

Uyu mukobwa utajya urya indimi iyo umubajije ku rukundo rwe na Platini, avuga ko nta kintu kindi bapfuye uretse ko ngo yari akiri umwana.

Ati ”Habaye kutumvikana, Platini yarambwiye ngo ndi umwana nibwo nkirangiza amashuri yisumbuye, ngo ntajya akundana n’abana nimbanze nkure.”

Abajijwe igikorwa kigaragaza ubwana bwamubujije itike yo gukundana na Platini yavuze ko ’nyir’ubwite’ ariwe uri mu mwanya mwiza wo kubivuga.

Yakomeje ati "Buriya ni we wazabivuga, yakundaga kumbwira ko nari umwana, ubwo niko yambonaga nyine.”

Cycy Beauty yahishuye ukuntu urukundo rwatumye akopeza Dream Boys ko yegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star nyamara ababishinzwe bataratangaza uwatsinze.

Ati ”Batwara igikombe cya PGGSS twarakundanaga, nari mu bakoraga protocole, ni nanjye wari ufite igihembo cy’uwatsinze, maze kubona izina ryabo, kwihangana byaranze mbivuga mbere. Icyo gihe abayobozi banjye bari banyishe.”

Mu rukundo rwabo yabanye na Platini amukundira ko yari umusore w’umunyarwenya utagira ubugugu ariko akagira umujinya w’umuranduranzuzi.

Ati "Platini ni umunyarwenya ukomeye iyo muri kumwe nta rungu wagira, usibye iki ariko nta n’ubugugu agira kuko rwose aragura. Platini agira umujinya mwinshi, agira amahane icyo nicyo kibi gusa muziho."

Cycy Beauty avuga ko nubwo nta mukunzi afite, ariko gusubirana na Platini bishobora kugorana kuko babaye inshuti zikomeye.

Uyu mukobwa agaragara mu mashusho y’indirimbo ya Andy Bumuntu yise ‘Kk 509 St’, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ ndetse ni we w’imena mu ndirimbo nshya ya Platini P wahoze muri Dream Boyz.

Nubwo aterura ko yinjiye burundu mu mwuga wo kujya mu ndirimbo z’abahanzi, Cycy Beauty yavuze ko ari ibintu bishobora gutunga ubikora mu gihe yabikora neza.

Usibye kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi Cycy Beauty ni umunyamideli wabigize umwuga wifashisha urubuga rwa Instagram, abo benshi bita Instagram model.

Ikiganiro na Cycy Cynthia wahoze akundana na Platini

Atansiyo indirimbo nshya ya Platini igaragaramo uyu mukobwa

Cycy Beauty avuga ko Platini yamwangiye ko akiri umwana
Cycy Beauty ni umwe mu bakobwa b'ikimero bagezweho muri iyi minsi
Ubwo yari i Dubai, Cycy Beauty yagiye mu mashusho y'indirimbo ya Platini
Nemeye Platini na Cycy Beauty babanye mu rukundo ubu ni inshuti zisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .