00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamvuye ku ndiba y’umutima nanjye nyisangamo - Butera Knowless ku ndirimbo ye nshya ‘Umutima’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 February 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Butera Knowless yavuze ko uretse kuba yarakoze indirimbo ye nshya ‘Umutima’ yifuza kuyitura abakunzi be muri rusange bitewe n’uko yayikuye ku ndiba y’umutima, yaje gusanga nawe imureba.

Ibi uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe niba amagambo ari muri iyi ndirimbo ari agenewe Ishimwe Clement, umugabo we.

Aha Butera Knowless yagize ati “ Umutima ni indirimbo yamvuye ku ndiba y’umutima, nifuza kuyisangiza abakunzi banjye ariko nanjye nyisangamo.”

Muri iyi ndirimbo, uretse amagambo aryoheye amatwi Butera Knowless aririmba ameze nk’ubwira umusore wamwemeje mu rukundo, mu mashusho y’iyi ndirimbo hari aho bagaragaza amashusho ye na Ishimwe Clement, ibyatumye benshi mu bayibonye batangira gutekereza ko ari iyo yakoreye umugabo we.

Ku rundi ruhande Butera Knowless yavuze ko iyi ndirimbo ibaye iya mbere asohoye muri uyu mwaka ateganya gusohoramo album ye nshya.

Ati “Sinzi niba navuga ko iyi iri kuri album, ntabwo turabyemeza ariko icyo nzi turi gukora ni album yanjye nshya kandi nizeye ko bigenze neza uyu mwaka abakunzi banjye bayibona.”

Iyi album ya Butera Knowless naramuka ayisohoye uyu mwaka izaba ibaye iya gatandatu nyuma y’iyitwa ‘Inzora’ yasohoye mu 2021.

Butera Knowless yavuze ko uretse abakunzi be, indirimbo 'Umutima' nawe yayisanzemo
Butera Knowless yanateguje album ye ya gatandatu muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .