00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yampano ayoboye urutonde rw’abafite ibihangano byarebwe cyane kuri ‘YouTube’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 April 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Urubuga rwa YouTube rugaragaza ko abarebera umuziki ku butaka bw’u Rwanda, umuhanzi barebye cyane mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka (Mutarama-Werurwe) ari Yampano ufite indirimbo zarebwe inshuro zirenga miliyoni 6,92.

Uyu muhanzi akurikiwe na Bruce Melodie ufite ibihangano byarebwe n’abarenga miliyoni 6,50, ku mwanya wa gatatu hari Papi Claver&Dorcas bafite ibihangano byarebwe n’abarenga miliyoni 4,77.

Ni mu gihe ku mwanya wa kane hari Meddy na we ufite indirimbo zarebwe n’abarenga miliyoni 4,77 na ho ku mwanya wa gatanu hari Vestine na Dorcas bafite ibihangano byarebwe n’abarenga miliyoni 4,70.

Ku mwanya wa gatandatu haza Diamond akaba ari na we munyamahanga wenyine uza mu 10 ba mbere bafite indirimbo zarebwe cyane mu Rwanda, zarebwe n’abarenga miliyoni 4,58.

The Ben aza ku mwanya wa karindwi n’ibihangano byarebwe n’abarenga miliyoni 4,57, agakurikirwa na Juno Kizigenza ufite ibihangano byarebwe n’abarenga miliyoni 4,16.

Ku mwanya wa cyenda haza Chriss Eazy ufite ibihangano byarebwe n’abarenga miliyoni 4,04 na ho Korali Ambassadors of Christ ikaze ku mwanya wa 10 n’abarebye ibihangano byayo barenga miliyoni 4,01.

Ku rundi ruhande, indirimbo ‘Shenge’ ya Juno Kizigenza ni yo iza imbere mu zarebwe cyane kuko yarebwe n’abarenga miliyoni 2,48 igakurikirwa na ‘Ngo’ ya Yampano yarebwe n’abarenga miliyoni 2,43.

Ku mwanya wa gatatu haza indirimbo ‘Ihema’ ya Dorcas na Vestine yarebwe n’abarenga miliyoni 2,08 iya kane ikaba ‘Sambolela’ ya Chriss Eazy yarebwe n’abarenga miliyoni 1,93 na ho ‘Mami’ ya Ross Kana ikaza ku mwanya wa gatanu n’abayirebye barenga miliyoni 1,77.

Ku mwanya wa gatandatu haza ‘True love’ ya The Ben yarebwe n’abarenga miliyoni 1,73 hagakurikiraho Phenomena ya Kenny Sol yarebwe n’abarenga miliyoni 1,72 mu gihe ku mwanya wa munani haza ‘Beauty on fire’ ya Bruce Melodie yarebwe n’abarenga miliyoni 1,45.

Ku mwanya wa cyenda hari ‘Sibyange’ ya Yampano yarebwe n’abarenga miliyoni 1,30 iya 10 ikaba Eh!Mbembe ya Okkama yarebwe n’abarenga miliyoni 1,28.

Twibukiranye ko iyi ari imibare y’abakunzi b’umuziki barebeye ibihangano by’abahanzi ku butaka bw’u Rwanda.

Yampano ayoboye urutonde rw’abafite ibihangano byarebwe cyane kuri ‘YouTube’ mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .