Yamenyekanye! Amafoto y’umusore wambitse impeta Clarisse Karasira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Mutarama 2021 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwa Instagram yahishuye ko yambitswe impeta n’umusore wamusabye kumubera umugore, na we ahita abimwemerera nta mananiza.

Ubwo yahishuraga ko yambitswe impeta, ntiyigeze agaragaza umusore wayimwambitse. Ni ibanga kimwe n’uko urukundo rwabo rumaze igihe gikabakaba imyaka itatu rwaragizwe ibanga.

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko uyu musore wagizwe ibanga ari Ifashabayo Sylvain Dejoie utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore ubusanzwe utuye muri Leta ya Colorado, ni umwe mu bagize komite y’umuryango w’Abanyarwanda bahatuye.

Amakuru avuga ko uyu musore yaje mu Rwanda mu minsi ishize nk’umwe mu bahagarariye inyungu z’umuziki wa Clarisse Karasira, by’umwihariko kumufasha gutegura neza igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere cyari giteganyijwe mu mpera za 2020 ariko kikaza gusubikwa mu kwirinda Coronavirus.

Isubikwa ry’igitaramo cya Clarisse Karasira nticyatumye umukunzi we ahita asubira muri Amerika ahubwo yagumye mu Rwanda. Inshuro nyinshi yabaga ari i Kabuga aho Clarisse Karasira atuye, mu buryo bwo gutembera akifashisha imodoka yo mu bwoko bwa Benz y’uyu muhanzikazi.

Hari amakuru ahamya ko aba bombi bari kwitegura ubukwe, nyuma bakazajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Karasira Clarisse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko yabwiye ’Yego’ uyu musore yagereranyije n’Umwami yifuza ko azamutuza mu bwami bwe.

Ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

Uyu mukobwa yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga, nyuma y’iminsi mike cyane ahaye imodoka ababyeyi be nk’impano yuko bamureze neza.

Karasira Clarisse yamamaye cyane mu muziki kubera ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda n’ubutumwa bunyura benshi zirimo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’, ‘Uzibukirwa kuki?’ n’izindi.

Ifashabayo Sylvain Dejoie yapfukamye atera ivi asaba Clarisse Karasira kuzamubera umugore
Na we yamwemereye atazuyaje!
Bombi bari bafite akanyamuneza nyuma yo kwemeranywa kubana akaramata
Ifashabayo Sylvain Dejoie (iburyo) yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru cyo gutangaza byinshi ku gitaramo cyo kumurika album y'umukunzi we, cyaje gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus
Ubwo Ifashabayo Sylvain Dejoie yari arangije amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umugabo w'ahazaza wa Karasira ni umusore w'intarumikwa
Ifashabayo Sylvain Dejoie asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ifashabayo Sylvain Dejoie uri muri Komite y'Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Colorado, aha yari mu nama yabaye mu 2019
Ifashabayo Sylvain Dejoie yari mu rugo kwa Clarisse Karasira i Kabuga aho uyu muhanzikazi atuye
Imodoka yo mu bwoko bwa Benz Clarisse Karasira asanzwe agendamo ni yo uyu musore ari kwifashisha muri iyi minsi ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .