Yakubuye mu muhanda! Umubyeyi wa Khalfan yavuze ubuzima bushaririye yanyuzemo nyuma yo gupfusha umugabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kanama 2020 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Abazi neza umuraperi Khalfan bakubwira ko ari umusore ukunda nyina umubyara, ndetse hari n’abadatinya kumwita umuhungu wa nyina. Reka amukunde, aba bafitanye amateka y’ubuzima bushaririye banyuranyemo.

Khalfan iyo muganiriye akubwira ukuntu umubyeyi we yahuritse akazahazwa n’ubuzima ngo yite ku bana be ndetse abakuze, ngaho aho uyu muraperi avoma urukundo akunda nyina witanze akiri muto akarera abana batandatu yari asigiwe n’umugabo we witabye Imana bakiri bato.

Nyiramanzi Vestine, umubyeyi wa Khalfan mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze mu ncamake ubuzima bushaririye yanyuranyemo n’abana be.

Uyu mubyeyi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasanze umugabo we (Se wa Khalfan) akorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aha ni naho Se wa Khalfan yaje kwitabira Imana, byatumye mu 1997 Nyiramanzi atahana n’abana batandatu mu munani yari yarabyaranye na Se w’uyu muraperi.

Yari atangiye urugendo rwo kubarera ari umubyeyi umwe, ubuzima bwari bubi cyane kuko yari atangiriye ubuzima kuri zeru.

Mu rwego rwo gushakira abana be ibibatunga uyu mubyeyi yavuze ko yanyuze mu buzima bukomeye, yakuburaga mu muhanda, yasize amarangi kuri stade Amahoro n’ibindi.

Uyu mubyeyi waje kwakira agakiza avuga ko akigera mu Rwanda bitewe n’uko yari akiri muto, abagabo bamurambagije ariko akabatsembera.

Ati“Barandambagije benshi cyane, nari muto mfite imyaka 35. Ariko naranze numva ko ngomba kurera abana banjye ntagiye kuba ikirara cyangwa ngo nshe inyuma umugabo wanjye kuko naramukundaga.”

Mu buzima bukomeye yanyuranyemo n’abana be, uyu mubyeyi yishimira ko bamaze gukura. Mu bakobwa batatu akujije uwa nyuma aramushyingira mu minsi iri imbere.

Yishimira bikomeye intambwe umuhungu we Khalfan amaze gutera mu muziki. Ati” Abijyamo nabonaga agiye kuba ikirara kuko nta bushobozi twari dufite, nagerageje no kumubuza aranga abijyamo nsigara musengera ngo bizamuhire.”

Khalfan yatunguye umubyeyi we amubwira ko amukunda

Hagati muri iki kiganiro Khalfan yaje gutungurana ashimira umubyeyi we urukundo yaberetse, yamushimiye kuba yarabaye aho Se atabaye kuko yitabye Imana bakiri bato.

Uyu mubyeyi yashimiye uyu muhanzi kuba yaragaruye umutima mu rugo, ati
“Agitangira umuziki yigeze kugenda turamubura ukumva ngo ari kwa Bull Dogg, ari hehe. Ndamushimira ko ubu yasubije umutima mu rugo ubu yarahindutse.”

Khalfan yabwiye umubyeyi we ko icyo gihe yari akiri kwishakisha kandi ibyo yanyuzemo icyo gihe aribyo byamugize uwo ariwe uyu munsi.

Yamusabye imbabazi z’amakosa atandukanye yaba yaragiye amukorera yongera kumubwira ko amukunda byahebuje. Yamushimiye uburere yabahaye ndetse amwizeza kuzamuhesha ishema.

Nyiramanzi Vestine, umubyeyi wa Khalfan agaragara mu mashusho y’indirimbo “Kuva cyera” uyu muraperi yakoze ashaka gukomoza ku buzima bubi yabayemo kuva mu bwana kugeza ubwo abaye umuhanzi w’icyamamare umuziki ugatangira kumwinjiriza amafaranga.

Iyi ndirimbo yahuriranye n’umwaduko wa COVID-19 mu Rwanda bituma itamenyekana nk’uko nyirayo yabiteganyaga.

Usibye iyi ndirimbo, Khalfan yahishuye ko afite album nshya yamaze kurangiza gukoraho azasohora mu minsi mike iri imbere.

Usibye iby’umuziki ariko Khalfan yatangiye kugaragara muri filime “Umuturanyi” ya Clapton Kibonke ibintu yemeza ko nabyo abifitemo impano yihariye.

Khalfan avuga ko akundira umubyeyi we ko yashikamye akamurera we n'abavandimwe be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .