Umutare Gaby werekeje muri Australie nyuma yo gukora ubukwe mu 2017, yajyanye n’umuryango we ahita ashyira ku ruhande ibijyanye n’inganzo ye.
Uyu muhanzi atuye mu gace gaherereye ahantu wagenda nk’isaha imwe uvuye mu Mujyi wa Sydney n’amasaha abiri avuye mu Murwa Mukuru Canberra.
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Umutare Gaby, yagarutse ku buzima bwe kuva ageze muri Australie n’icyo atekereza ku gusubukura iby’umuziki.
Uyu musore wageze muri Australie agafata inshingano z’umugabo, bitandukanye n’ibyavugwaga ko umugore amujyanye, yagiye akora imirimo itandukanye kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze mu rugo.
Akigera muri Australie byamusabye gushyira ku ruhande umuziki
Umutare yavuze ko akiva mu Rwanda byamusabye gushyira ibindi bintu byose ku ruhande kugira ngo abanze yite ku muryango we.
Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo gushyira ibindi bintu ku ruhande kugira ngo nite ku muryango nari maze gutangira. Nanahinduye ubuzima muri rusange.”
Ibi byatumye Umutare yiyambura iby’umuziki n’ubwamamare kugira ngo abashe gukora inshingano nshya yari yiyemeje.
Akigera muri Australie, Umutare yiyemeje gushyira imbaraga mu gukora kugira ngo abashe kubona igitunga umuryango we.
Ni icyemezo atavuga ko cyamworoheye ariko bitewe n’uko yari azi icyo ashaka byabaye ngombwa ko abikora.
Uyu muhanzi avuga ko icyamufashije kureka ubuhanzi, ari uko yumvaga yifuza kugira umurongo w’ubuzima. Icyakora ahamya ko ubuhanzi ntaho bujya kuko igihe icyo ari cyo cyose yabisubiramo.
Umutare yakoze akazi gatandukanye karimo n’ako benshi basuzugura
Avuga ku gutangira ubuzima muri Australie, Umutare Gaby yavuze ko yagiye akora imirimo itandukanye irimo nko gukora mu ibagiro ry’intama, aza kuhava ajya gukora mu bijyanye n’inkoko.
Yavuye muri ibi ajya gukora mu kigo cy’abafite ubumuga, mbere gato ko yimuka akajya mu wundi mujyi ho ahabona akazi ko kwita ku biti by’inturusu mu ishyamba.
Kugeza ubu Umutare Gaby yasubiye mu mirimo yo kwita ku bafite ubumuga, akazi ahuza no gutwara ikamyo, imirimo ibiri afatikanya agatunga neza umuryango we.
Inkuru zamwanditseho mbere gato na nyuma yo gushaka ntizahungabanyije urugo rwe
Umutare Gaby agitangaza umukunzi we, akanahamya ko bagiye kurushinga, ku mbuga nkoranyambaga hadutse amakuru ko yiboneye uwo muri Diaspora umujyanye hanze.
Havugwaga kandi ko uyu mukobwa yakundiye Umutare Gaby ko ari icyamamare bigatuma batega iminsi uyu muryango.
Izi nkuru kimwe n’izindi nyinshi zakurikiye ubukwe bwa Umutare Gaby na Joyce Nzere, ngo ntacyo zigeze zihungabanyaho umubano wabo, ashimira umufasha we wamubereye umuntu udasanzwe.
Yagize ati ”Nta kubeshye, iyo ibintu nka biriya bivugwa buri wese yagira akabazo, ariko njye nagize amahirwe yo kugira umufasha utajya yita kuri ayo magambo yose. Ibitari inshingano ze bitanatwubakira umuryango ntabwo byamuciraga ishati.”
Umutare Gaby avuga ko imiterere y’umufasha we ari cyo cyafashije urukundo rwabo, kugeza barushinze.
Imfura ye yamwamururuyeho ubwoba bw’ubuzima
Nyuma yo kwimukira muri Australie mu 2018, Umutare Gaby n’umufasha we bibarutse imfura. Ni umwana Umutare Gaby ahamya ko yahinduye byinshi ku buzima bwe.
Uyu muhanzi avuga ko kubyara byamwamururuyeho ubwoba bw’ubuzima, ati ”Umwana wanjye n’umugore wanjye banyatse ikintu cyitwa ubwoba, byampaye kumva ko ikintu cyose gishoboka hagora kugerageza.”
Ikindi Umutare avuga ko yungutse nyuma yo kubyara, ni uko yacishije bugufi akaba ashobora gukora buri kimwe cyose kugira ngo abone icyatunga umuryango we.
Umugore we ni umwe mu bamuhatira gusubira mu muziki
Umutare Gaby kuva yakubaka, imyaka ibaye itatu ahagaritse umuziki nubwo ahamya ko ubu yatangiye kureba uko yakora indirimbo nkeya ku bw’urukundo afitiye umuziki.
Nubwo ariko yifuza kongera gukora umuziki, Umutare Gaby avuga ko atawugarukamo byo guhatana.
Kugaruka mu muziki ntabwo ari igitekerezo cye bwite, uyu muhanzi avuga ari icy’umugore we uhora umusaba ko yakongera gusubira muri studio.
Umutare yavuze ko hari ibibazo bikomeye akunda guhatwa n’umugore we na we akumva ko akeneye gusubira mu muziki.
Ubu butumwa bumuhwiturira gusubira mu muziki ahora ahatwa n’umugore we buhura n’ubw’inshuti ye Ernesto Ugeziwe.
Kugeza ubu uyu muhanzi afite imishinga y’indirimbo zitandukanye muri studio z’i Kigali ziri gutunganywa ndetse zishobora kujya hanze igihe cyose.
Umutare Gaby akumbuye abamotari n’imodoka rusange z’i Kigali
Uyu muhanzi wari ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda mu myaka itambutse, yavuye mu Rwanda ari umuntu ubaho mu buzima butamenyerewe ku byamamare.
Iyo muganira akubwira ko kimwe mu bintu akumbuye mu rwamubyaye, ari abamotari b’i Kigali n’imodoka zitwara abagenzi rusange yakundaga kugendamo n’ubwo yari afite izina rikomeye.
Muri rusange Umutare Gaby ahamya ko akumbuye Abanyarwanda kuko ari abantu b’imfura cyane.
Nubwo atuye hanze y’u Rwanda, uyu muhanzi ntabwo ari umwe mu bitabira ibikorwa bya Diaspora ku buryo hari Abanyarwanda benshi bahura. Ibi bimwongerera urukumbuzi afitiye ku ivuko.
Iyo bitaza kuba ibibazo by’icyorezo cya COVID-19, Umutare Gaby avuga ko yakabaye yaraje mu Rwanda mu Ukuboza 2020.
Umutare Gaby ahamya ko ibintu nibijya mu buryo yiteguye gusura u Rwanda, akongera kwishimana n’inshuti ze n’abavandimwe no kwita ku bikorwa bimwe na bimwe ahakorera bimubyarira inyungu.
Ikiganiro na Umutare Gaby
Zimwe mu ndirimbo za Umutare Gaby zakunzwe





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!