Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Werurwe 2025, nibwo Bazongere Rosine yari ageze mu Mujyi wa Rubavu.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko muri uru rugendo, yagendaga amanywa mu ijoro akaruhuka.
Umunsi wa mbere w’uru rugendo yaraye kwa Nyirangarama mu Karere ka Rurindo, bucya atangira urugendo yakomereje i Musanze aho yaraye ku munsi wa kabiri.
Ku munsi wa gatatu yaraye mu Karere ka Nyabihu mbere y’uko atangira urugendo rwerekeza mu Karere ka Rubavu aho yageze kuri uyu wa 23 Werurwe 2025.
Uru ni urugendo Bazongere avuga ko yarukoze mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gukora siporo ngororamubiri mu kurushaho kugira ubuzima bwiza, kuruhura umubiri ndetse no kuruhura ubwonko.
Uyu mukobwa yavuze ko ibirometero 93 bya mbere yakoze kuva i Kigali yerekeza i Musanze yabikoranye n’umusore witwa Cedric mbere y’uko ahura na Josiane bahagurukanye i Musanze berekeza i Rubavu, urugendo rw’ibirometero 57.
Uteranyije igihe yamaze mu muhanda, kigera ku masaha 34, iminota 39 n’amasegonda 26.
Bazongere ni umwe mu bashinze ikipe y’abantu bakunze gukorana siporo ngororamubiri, zaba izo kugenda n’amaguru ndetse no guterera imisozi itandukanye yise ‘Wolking for health body and mind’.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!