00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakoranye n’abarimo Peruzzi: Byinshi ku rugendo rwa Igor Mabano uri muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 September 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Igor Mabano uri kubarizwa muri Nigeria kuva mu minsi ishize, yahishuye ko mu mirimo arimo harimo no gutunganya album yifuza guhurizaho abahanzi bafite amazina biganjemo abo muri iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Igor Mabano yahishuye ko yerekeje muri Nigeria ku butumire bwa Noobian Entertainment, sosiyete ifasha abahanzi banarimo The Flowolf.

Igor Mabano usanzwe atunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye yatumiwe muri Nigeria gukora kuri EP nshya ya The Flowolf, icyakora ahamya ko byanamubereye umwanya wo gushaka abahanzi yazashyira kuri album ye nshya.

Ati “Urumva kuza inaha nari natumiwe na The Flowolf ariko byanambereye umwanya mwiza wo gushaka abahanzi b’inaha nakwifashisha kuri album yanjye ndi gutunganya.”

Mu bahanzi Igor Mabano ahamya ko bamaze gukorana indirimbo mu buryo bw’amajwi harimo Peruzzi na Kida Kudz bafite izina rikomeye mu muziki wa Nigeria.

Peruzzi akunzwe mu ndirimbo nka Majesty, Some body babe yakoranye na Davido, Amaka yakoranye na 2Baba n’izindi nyinshi.

Kida Kudz we akunzwe mu ndirimbo nka Love is a gamble, Again yakoranye na Geko n’izindi nyinshi.

Igor Mabano ahamya ko ibikorwa byose ari kugeraho muri Nigeria ari kubifashwamo na The Flowolf banabana muri sosiyete ya Noobian Entertainment.

Ati “The Flowolf twakoranye indirimbo yitwa ‘No other way’, uretse kuba inshuti uyu munsi ni umuvandimwe ari kumfasha byinshi ntari kwishoboza iyo mba nizanye inaha.”

Uretse gukora indirimbo zigize album ye nshya, Igor Mabano yanagiye akorera ibitaramo bitandukanye mu tubari tunyuranye i Lagos, ibyo ahamya ko yafashijwemo bikomeye na The Flowolf.

Igor Mabano yari kumwe na Doctall Kingsley umunyarwenya ukunze guhamya ko akunda u Rwanda ndetse wanamaze kwiyita Ntakirutimana, hamwe na Bush Boy umusore utunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi akaba musaza wa Ayra Starr
Igor Mabano ari kumwe na Kuda Kidz (ibumoso) hamwe na Peruzzi uri iburyo, bose akaba yaramaze gukorana indirimbo nabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .