Yakabije inzozi! Ishimwe Fiston wakuwe ku muhanda yashimye abamwinjije mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’umwana witwa Ishimwe Fiston wabaye mayibobo, akaza kubivamo kugeza ubu akaba atunzwe no gukora capati n’amasambusa, uyu wavugaga ko afite inzozi zo kuba umuhanzi yamaze gusohora indirimbo ye ya mbere yise “Ndashaka”.

Iyi ndirimbo ya mbere ya Fiston ikubiyemo inkuru y’umuntu wihebye utabona icyizere cy’ejo hazaza heza, ubuzima avuga ko yabayemo mu myaka yo hambere.

“Ndashaka sindonka. Ndashoberwa mpora nihebye ariko njya nizera ko uwandemye akinyibuka […]” niyo magambo yiganje mu nyikirizo y’indirimbo ye.

Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe Fiston wamaze kwiyita izina ry’akazi rya Fiston Star Kid, yagize ati ”Ni inzozi nkabije kandi nizeye ko n’ibindi bizagenda neza, mu buzima hahindutse byinshi ubu meze neza ndetse njya nasagurira umuryango wanjye. Ndagerageza gukomeza gukora umuziki ariko intego iracyari yayindi ndashaka kongera guhuza umuryango wanjye.”

Fiston Star Kid avuga ko umuziki ari ikintu yakuze yifuzaga gukora kuva cyera icyakora ubushobozi bugakomeza kumubera imbogamizi.

Uyu mwana wavuze ko yahinduye ubuzima, yasohoye indirimbo ye nshya ariko by’umwihariko ashimira abamufashije kugira ngo iyi ndirimbo irangire.

Muri aba yashimiye harimo Niyo Bosco wamufashije kwandika indirimbo ndetse akanamuba hafi muri studio. Uyu mwana ariko kandi yashimiye Bianca wamufashije gukora amashusho y’iyi ndirimbo.

Fiston Star Kid yongeye gushimira Abanyarwanda baba muri Diaspora batumye inzozi ze ziba impamo bakamuha amafaranga yo kujya muri studio.

Uyu muhanzi ariko kandi yibukije abakurikiranye inkuru y’ubuzima bwe ko nubwo yinjiye mu buhanzi atazahagarika ibyo yakoraga byo gukora amasambusa na capati kuko ari akazi kamufashije.

Ati”Sinabireka kuko ni akazi kanjye , ahubwo ndi gutekereza uko nabikora ku buryo bwagutse nkashaka ahantu hagutse najya nkorera nkaranguza ndakisuganya ngo nshake ubushobozi bwabyo.”

Iyi ndirimbo nshya ya Fiston Star Kid “Ndashaka” yasohokanye n’amashusho, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Santana mu gihe amashusho yayo yakozwe na Chris.

Ikiganiro na Fiston Star Kid wamaze kwinjira mu muziki

Indirimbo nshya "Ndashaka" ya Fiston Star Kid


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .