Ni indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Igaragaramo umukunzi we, Kayiranga Teta Christa akaba ari nawe yayikomoyeho.
Yago yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayihimbye ubwo yari akumbuye uyu mukobwa, ari muri Uganda agahitamo kujya muri studio akamwandikira indirimbo.
Ati “Kumuhimbira indirimbo byaturutse ku rukumbuzi nari mfite ubwo nari ndi muri Uganda we ari mu Rwanda. Nagiye muri studio rero bihita byikora.”
Abajijwe uko iby’urukundo rwabo byatangiye yavuze yamenye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.
Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”
Avuga ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.
‘Elo’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Dny beats naho amashusho akorwa na Mpaka Films.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!