Yahuye n’ibizazane byinshi! Social Mula yifashishije abakinnyi bo muri Papa Sava mu ndirimbo avugamo umukobwa wanga byeri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Kanama 2020 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yashyize hanze indirimbo nshya ‘Marigarita’, ivuga ku mukobwa ukunda kwinywera umuvinyo akanga byeri urunuka ngo atazazana inda.

Muri iyi ndirimbo y’urukundo Social Mula hari aho aririmba ati “Marigarita akunda ka wine, mu gitondo ari hangover, none njye nasanze ntazabivamo. Rimwe mba mfite aya byeri, ubundi nkabura aya wine. Aranzonga, ati ndashaka kwiyaza mu binure, imiriro y’ibifuro nta kigenda.”

Social Mula yabwiye IGIHE ko guhimba indirimbo byaje bya gihanzi, akumva ashaka kuririmba indirimbo irimo ubutumwa bw’umukobwa ukora ibyo benshi muri iki gihe bita ‘kwifunga’ ntanywe ibintu bihendutse, ahubwo akanywa wine gusa.

Ati “Ni indirimbo nanditse mu 2015. Kuyihimba byaturutse ku mukobwa uba ukunda wine udakunda ibifuro. Akunda umuntu umwitaho akamugurira ibintu bihenze. Niba ufite umufuka udahagaze neza azaza arye duke twawe ubundi yigendere. Marigarita ni wa mukobwa ukunda wine gusa utanywa byeri. Ntabwo akunda byeri kugira ngo atazazana inda.”

Ni indirimbo yagize ibizazane byinshi …

Social Mula avuga ko iyi ndirimbo guhera mu 2015 ubwo yayandikaga, yayishyiriye umu-Producer ngo ayimukorere bikarangira ayihereye undi muhanzi ariko ntibibahire.

Ati “Nayikoranye n’umu-producer ntari buvuge, hari ikintu tutumvikanyeho bituma ayiha undi muhanzi. Yayisubiyemo akuramo amajwi yanjye, hasigaramo make ariko ku buryo utamenya ko arinjye. Si nayo ndirimbo yonyine yari yankoreye yakuyemo amajwi yanjye. Iyo ndirimbo rero bayishyize hanze, ariko ntiyakundwa nk’uko njye nabitekerezaga. Yangumyemo numva nzayisohora.”

Arongera ati “Umwaka ushize nayisubiyemo. Nyitangira nshaka ko ihita isohoka ariko ntibyakunda, kuko numvaga itaragera ku rwego nayishakagaho. Ubu nibwo numvise ko ishyitse niko kuyishyira hanze.”

Iyi ndirimbo igaragaramo Niyomubyeyi Noella [Fofo] na Uwihoreye Jean Bosco Mustafa [Ndimbati] bazwi cyane muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, ikunzwe na benshi icishwa kuri Youtube. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Jay P, irangizwa na Bob Pro naho amashusho yakozwe na Bob Chris Raheem.

Social Mula ari gukora album ya kabiri avuga ko ishobora kujya hanze mu mwaka utaha, izaba igizwe n’indirimbo 10 zirimo ebyiri zo kuramya Imana.

Social Mula ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite igikundiro mu Rwanda, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’, ‘Ma Vie’, ‘Abanyakigali’, ‘Ku Ndunduro’, ‘Warakoze’, ‘Ndiho’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye.

Tariki 23 Ugushyingo 2019 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’. Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Mi Amor’.

Yifashishije Fofo uzwi muri Papa Sava

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .