Yahaya wari umaze imyaka irenga 20 mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Munyashongore Yahaya uzwi cyane mu itsinda Gakondo ariko akaba n’umubyinnyi mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza aho yari amaze imyaka irenga 20, yitabye Imana azize uburwayi ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020 nibwo uyu musaza wari ufite imyaka hafi 75 yaherekejwe mu cyubahiro, mu irimbi rya Nyamirambo.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n’abantu bake cyane kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yari ihagarariwe na Mutangana Steven uhagarariye ishami ry’umuco.

Uyu muyobozi mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, yavuze ko nka Minisiteri bababajwe n’urupfu rw’uyu musaza wari muri bake bari bamaze imyaka irenga 20 mu itorero ry’Igihugu Urukerereza.

Yagaragaje urupfu rwe nk’igihombo gikomeye ku mbyino gakondo, ku itorero ry’igihugu Urukerereza ndetse no ku muco nyarwanda muri rusange, kuko yari umusaza ukunda umuco kandi uharanira kuwuteza imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Mutangana yagize ati” Kugira ngo mwumve uko yicishaga bugufi ndetse n’ishyaka yagiriraga guteza imbere umuco muri rusange, ibaze ko yari amaze imyaka 20 mu itorero ry’Igihugu kandi atari impuhwe cyangwa ikimenyane kuko buri gihe yarijyagamo yahatanye nk’uko abandi babigenza. Yari mu baherukaga gutsindira kwinjiramo nanone mu minsi ishize, ngaho reba imyaka yari afite n’iyo yari amazemo […]”

Mutangana yavuze ko nka Minisiteri hari ubutumwa bwo gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera bateganyije, ati ”Nk’umuntu twabanye hari ubutumwa bwo kuremera umuryango wa nyakwigendera twateganyije ubwo turareba uko tubugeza ku muryango.”

Usibye ubuyobozi bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco bari bitabiriye uyu muhango, ababyinanaga na nyakwigendera mu itorero ry’Igihugu Urukerereza nabo bari bitabiriye uyu muhango.

Jaba Star, kapiteni w’ababyinnyi mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza akaba umwe mu basanzemo Yahaya mu 2007, yavuze ko yari amuzi nk’umusaza ukunda umuco, ujya inama kenshi kandi zubaka.

Ati ”Ni igihombo ku bato, ni igihombo ku gihugu ariko noneho ababyinnyi tubuze inararibonye muri ibi bintu, yari umwe mu beza kandi yari ashoboye. Imana imwakire mu bayo.”

Muzehe Yahaya yari umukwe wa Bwanakweri, uyu akaba umubyinnyi uri mu batangije Itorero ry’Igihugu Urukerereza.

Nyuma yuko Bwanakweri yitabye Imana, Umukwe we yari umwe mu bahanga barisigayemo ndetse kugeza yitabye Imana, yari akiri intore muri iri torero.

Muzehe Yahaya wari umaze imyaka irenga 20 mu itorero ry'Igihugu Urukerereza yitabye Imana
Muzehe Yahaya yaherekejwe mu cyubahiro
Jaba Star (wambaye umupira w'umuhondo) na Mutangana Steven wari uhagarariye Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko mu baherekeje muzehe Yahaya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .