Uyu mukino wa UEFA Champions League warangiye Arsenal iwutsinze ibitego bibiri ku busa.
Akigera kuri iyi stade, Kate Bashabe yabanje kugura umwenda wa Arsenal anawandikishaho amazina ye, akomereza mu myanya y’icyubahiro aho we n’inshuti ze bakurikiraniye umukino.
Mu mashusho yasangije abamukurikira, Kate Bashabe yagaragaje ibyishimo bihambaye.
Ati “Reka mbabwize ukuri ibyo mbonye aha bitandukanye n’ibyo tureba kuri televiziyo.”
Nyuma y’umukino, Kate Bashabe n’inshuti ze bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye banafatana ifoto y’urwibutso.
Kate Bashabe yafashe ifoto y’urwibutso na Sir Mo Farah wanditse izina mu mukino wo kwiruka metero 5000 n’ibihumbi 10.
Sir Moh Farah wahawe izina ry’icyubahiro, ubusanzwe yitwa Sir Mohamed Muktar Jama Farah akaba Umwongereza ukomoka muri Somalia.
Afite agahigo ko kwiruka metero ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10, aho afatwa nk’uwiruka w’ibihe byose mu Bwongereza.
Ni umugabo ubitse imidali myinshi ya zahabu yakuye mu marushanwa akomeye yo kwiruka yitabiriye nka Jeux Olympic n’andi menshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!