Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza, muri Kigali Universe.
Cyitabiriwe n’abantu 500 gusa barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe n’abandi batandukanye.
Uretse abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za Leta kandi hari ibyamamare byari byabukereye yaba mu muziki n’ahandi.
Muri abo harimo Rocky Kimomo, Dj Pius, France Mpundu umaze kumenyekana cyane nk’umuhanzikazi uri kwitara neza, Shemi, Prince Kiiz, Igor Mabano, Dj Phil Peter n’abandi batandukanye.
Abantu batandukanye baguze iyi album ku bwinshi ku buryo Bruce Melodie, yinjije arenga miliyoni 25 Frw. Aba barimo Munyakazi Sadate wayiguze miliyoni 5Frw, Amb. Olivier Nduhungirehe watanze miliyoni 1Frw, Ross Kana watanze miliyoni 10 Frw n’abandi batandukanye.
Ni ubwa mbere umuhanzi yari akoze igitaramo nk’iki abantu bakagura album ye muri ubu buryo butangaje.
Ikindi gitangaje kuri iyi album nshya ya Bruce Melodie igaragaraho umuraperi umwe rukumbi ari we Bulldogg. Iyi album ya gatatu uyu muhanzi ashyize hanze, izajya kw’isoko umwaka utaha.
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zitandukanye ariko bantu bitabiriye iki gitaramo cyaranzwe no kwambara imyambaro y’umukara banyuzwe n’indirimbo ‘Rosa’ Bruce Melodie, yaririmbye ubugira kabiri.
Bruce Melodie yanyuze abitabiriye igitaramo cyo gusogongeza abantu iyi album ye nshya cyane ko yaririmbyemo indirimbo ze yaba iza kera nka ‘Ntundize’ n’izindi.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo yise "Nzaguha Umugisha" ihimbaza Imana yakoze ashingiye ku ivugabutumwa Israel Mbonyi akora anyujije mu bihangano bye byomoye imitima ya benshi.
Yagaragaje ko asanzwe ari umwemeramana kandi ko iyi ndirimbo ariwe wayikoreye mu buryo bw’amajwi irangizwa na Prince Kiiiz. Ntabwo ari ubwa mbere uyu muhanzi yari aririmbye indirimbo ihimbaza Imana kuko afite indi yise ‘Urabinyegeza’ nayo yakunzwe cyane yashyize hanze mu myaka ibiri ishize.
Bruce Melodie mu rugendo rwo kwambutsa umuziki nyarwanda igihugu…
Ubwo yumvishaga abakunzi be iyi album nshya, Bruce Melodie, yagaragaje ko yafashe icyemezo cyo kwambutsa umuziki we igihugu, ukagera kure hashoboka.
Yavuze ko ari urugendo Abanyarwanda bakwiriye kumushyigikiramo, bityo nawe agakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo akomeze uwo mugambi yihaye.
Uyu muhanzi agaragaza ko ari nayo mpamvu yatumye akorana n’abahanzi mpuzamahanga barimo Blaq Diamond bo muri Afurika y’Epfo, Joeboy wo muri Nigeria, Bien wo muri Kenya n’abandi kuri iyi album.
Uretse gukorana n’abandi bahanzi kandi album, iriho ibihangano biririmbye mu ndimi zitandukanye ku buryo umuntu utabasha kumva Ikinyarwanda ashobora kuyisangamo.
Uyu muhanzi yaherukaga gukora igitaramo cye bwite ubwo yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki. Ni mu gitaramo cyabereye muri BK Arena mu 2021.
Album iriho indirimbo Bruce Melodie yaririmbiye umubyeyi we…
Uretse indirimbo zitandukanye 21 ziri kuri iyi album zirimo ihimbaza Imana ndetse n’iy’urukundo. Kuri iyi album nshya Bruce Melodie yunamiye umubyeyi we.
Yabikoze mu ndirimbo yise ‘Nari nziko uzagaruka’ yahimbiye nyina witabye Imana mu myaka 12 ishize, ndetse agaragaza ko ari yo ndirimbo yamuvunye kuri Album.
Ikorwa ry’iyi ndirimbo ryamusabye kujya ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo, aho yakoranye n’abanyeshuri baho, bamuririmbira muri iyi ndirimbo mu buryo bumeze nka kolari. Yanakoranye n’abacuranzi baho, ndetse ‘studio’ yaho niyo yifashishije ayitunganya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!