00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Bruce Melodie yagiye i Burundi yikandagira, akitegura mbere guhangana n’ibizamubaho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 September 2022 saa 09:38
Yasuwe :

Inkuru y’ifungwa ry’umuhanzi Bruce Melodie ni imwe mu zavuzwe cyane mu byumweru bibiri bishize ndetse ikaba ikivugwa kuko hari byinshi kuri yo bitarasobanuke, nyuma yo kugirana ikibazo n’umwe mu bategura ibitaramo i Burundi wamwishyuzaga amafaranga ye.

Amakuru yamenyekanye ni uko Bruce Melodie yatawe muri yombi akigera mu Burundi tariki 31 Kanama 2022, ashinjwa ko hari amafaranga abereyemo umwe mu bashoramari bakomeye, unategura ibitaramo muri icyo gihugu.

Hashize iminsi ibiri Bruce Melodie yaje kurekurwa ndetse akora ibitaramo bibiri i Bujumbura. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo yasesekaye i Kanombe akubutse mu Burundi.

Nubwo ibibazo bya Bruce Melodie i Burundi bikiri mu nkiko, uwo muhanzi akigera i Kigali yirinze kubivugaho.

IGIHE ifite amakuru yizewe avuga ko Melodie yahagurutse i Kigali abizi neza ko ashobora kugirira ibibazo mu Burundi kuko ikibazo cye na Bankuwiha Toussaint utegura ibitaramo, cyatangiye guhera mu 2018.

Kubera kutumvikana kw’abo bombi, byagiye bituma inshuro nyinshi Bruce Melodie atinya kujya muri icyo gihugu ku buryo yabonaga ko igihe kigeze ngo agende bikemuke, aho gukomeza kumuzitira.

Uwahaye amakuru IGIHE wari kumwe na Bruce Melodie yagize ati “Ibaze iyo atemera kujyayo, ubu se yari kuzajyayo ryari? Ubu wenda yanyuze mu bikomeye ariko ibibazo biri kurangira kandi burundu. Ntabwo azongera gutinya kujya i Burundi.”

Ibibazo bya Melodie na Bankuwiha Toussaint byatangiye mu 2018 yishyuzwa 2000$ yari yahawe nka ‘avance’ ndetse na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Burundi yiswe indishyi z’igihombo batewe n’uko atabashije kwitabira igitaramo bari batumiwemo.

Nyuma yo kutumvikana na Bankuwiha wari wamutumiye, Bruce Melodie yakunze kubona ubutumwa bumubwira ko uyu mugabo bivugwa ko atari agafu k’imvugwarimwe i Bujumbura, atazamworohera.

Amakuru ahari ni uko Bruce Melodie yiyemeje gushinyiriza akishora mu Burundi kugira ngo ikibazo cye kirangire burundu.

Ni kenshi umutima wagiye wanga, Bruce Melodie akagaragaza ko ashaka kujya gutaramira i Burundi ariko yagisha inama inshuti ze zikamubwira ko adakwiye kujyayo mu gihe atarumvikana na Bankuwiha.

Bruce Melodie kandi yaciriwe amarenga y’ibyashoboraga kumubaho mu 2021 ubwo yateguraga igitaramo ariko kikaza guhagarikwa na Leta y’u Burundi.

Iki gihe uyu muhanzi yabwiwe amakuru ko Bankuwiha amwiteguye ku buryo mu gihe cyose yajya i Burundi, bagomba kubanza gukemura ikibazo cyabo akabona gukora ibikorwa bye.

Kuri iyi nshuro, Bruce Melodie yabanje kohereza ikipe i Burundi ngo ijye mu biganiro na Bankuwiha, barebe ko yahagera byakemutse ariko birananirana.

Amakuru ava imbere mu ikipe ikorana na Bruce Melodie avuga ko uyu muhanzi yahise abona ko nta kindi gisigaye uretse kugenda bikaba uko byakabaye.

Aha yafashe icyemezo cyo kwiyambaza umwe mu nshuti ze usobanukiwe n’i Burundi, nawe adashidikanyije yiyemeza kumuherekza nubwo yari yamaze kubona ko bishobira kutagenda neza aka wa mugani ngo ’Inshuti uyibona mu byago’.

Uyu mugabo witwa Mike Habinshuti ni umwe mu nshuti za hafi za Bruce Melodie ndetse inshuro nyinshi bakunze kuba bari kumwe.

Habinshuti nk’uko yari yahagurutse i Kigali abyiteguye, amakuru avuga ko afatanyije na buri wese wari mu ikipe ya Bruce Melodie, bamubaye hafi mu bibazo byose yanyuzemo kugeza ku munota wa nyuma bageze i Kigali.

Bruce Melodie kandi akigera i Bujumbura, ikipe ishinzwe kureberera inyungu ze yari yateguye uburyo bwo kumucungira umutekano ndetse basaba imodoka za Polisi bagendana kuva ku kibuga cy’indege kugera kuri hoteli.

Uyu muhanzi wari wajyaniwe imodoka ye i Bujumbura, akigera ku kibuga cy’indege yahise ayurira aritwara, mu modoka ye hinjiramo umupolisi wo kumucungira umutekano, imbere n’inyuma ye acungiwe iwe.

Iki gihe Bruce Melodie yari azi ko umutekano we ucunzwe ndetse nta n’uwamutunga urutoki, icyakora mu buryo butunguranye mu minota mike avuye ku kibuga cy’indege, yasanze umuhanda wafunzwe n’abandi Polisi benshi bari kumushakisha.

Bitewe n’uko yari yitwaye aba ba Polisi ntibigeze batekereza ko yaba atwaye, ibi bikikubitaho ko batanamuzi neza, byatumye basaba buri wese wari uvuye mu Rwanda Pasiporo ye biza kurangira bamumenye atangira kujya kubazwa ku birego bya Bankuwiha.

Uyu muhanzi yavuze ko ikibazo yagiriye mu Burundi ari ikibazo cye n’umuntu umwe. Ati “Ndashaka kubabwira ko ntawe ukwiye kwitiranya ikibazo nagiranye n’umuntu umwe n’igihugu, u Burundi nta kibazo twagiranye ni umuntu ku giti cye. Ndashimira ubuyobozi bw’u Burundi n’u Rwanda babashije kumba hafi kugeza ibibazo byanjye bikemutse.”

Bruce Melodie avanye ishimwe rikomeye mu Burundi, aho avuga ko yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki we.

Bruce Melodie yari yakiranywe urugwiro ku kibuga cy'indege bihindukira mu nzira
Bruce Melodie yavuye mu Burundi ahakoreye ibitaramo bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .