Yafashwe akaboko na Kankwanzi: Rufonsina mu bo 2020 yahiriye muri sinema Nyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Uwimpundu Sandrine ukoresha izina rya Rufonsina muri Filime ‘Umuturanyi’ iri mu zigezweho muri sinema Nyarwanda, yahishuye uko yatunguye umutwe nyuma y’imyaka irenga icumi atangiye gukina ariko atarahirwa no kumenyekana.

Rufonsina utuye mu Mujyi wa Kigali akina muri iyi filime akoresheje ururimi rw’Ikigoyi kimwe mu byatumye benshi bamuhanga amaso kuko bitari bimenyerewe.

Uyu mukinnyi ahamya ko ariwe watanze igitekerezo cyo gukina akoresha Ikigoyi nyuma yo guhabwa ibyo yari gukina akabona ko byagenda neza arukoresheje.

Uru rurimi arukomora ku kuba yaravukiye mu Karere ka Rubavu aho rusanzwe rukoreshwa, icyakora ngo nubwo ariho avuka si ho yakuriye.

Uyu mugore ahamya ko yakuranye inzozi zo gukina filime kuva mu bwana bwe, yakuze abona Kankwanzi wo mu muryango w’iwabo ari icyamamare.

Muhutukazi Marie Médiatrice ukoresha izina rya Kankwanzi mu ikinamico Urunana, ni na we wamubereye inzira yo kwinjira mu gukina filime.

Avuga ku rugendo rwe rwo kwinjira muri Sinema, yagize ati "Kankwanzi ni uwo mu muryango, nakundaga kumubona akina nkamubwira nti wazanjyanyemo. Nyuma yaje kunyereka aho njya gukina ninjira muri uyu mwuga ntyo.”

Mu 2009 nibwo Rufonsina wigaga mu mashuri abanza yinjiye muri sinema Nyarwanda, filime ya mbere yakinnyemo icyo gihe ntabwo yigeze isohoka.

Nyuma yagiye akina muri filime zitandukanye nubwo bitari bimworoheye ariko ntizamenyekana.

Filime ya mbere yakinnyemo azi ko izamufasha kumenyekana ni iyitwa ‘Amahoro abahe’ yahuriyemo n’abakinnyi b’ibyamamare ariko nayo byarangiye nta cyo imufashije mu kumenyekana kwe.

Iyi filime yari irimo Fabiola, Kamanzi Didier n’abandi ndetse kubabona impande ze byamuhaga icyizere cyo inzozi ze zishobora gusohora ariko byarangiriye aho.

Byamusabye gutegereza imyaka irenga icumi kugeza mu 2020 ubwo yinjiraga mu mushinga wa Filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke yatumye abakunzi ba sinema batangira kumuhanga ijisho, inzira yo kuba icyamamare itangira kuba nyabagendwa.

Nubwo iyi filime ari yo yatumye izina rye ritumbagira, Rufonsina avuga ko hari izindi ari gukinamo zikunzwe muri uyu mwaka nka The Hustler ahuriyemo na Bazongere Rosine.

Itangiriro rye muri filime nubwo ryari rigoye ubu ni umwe mu bamaze kuba ibyamamare kubera uyu mwuga nubwo awufatanya n’akandi kazi ko gukora ‘Makeup’ ndetse no kudoda.

Rufonsina ni umwe mu bantu badakunda kugaruka ku nkuru z’ubuzima bwe bwite, icyakora ahamya ko ari umubyeyi umaze imyaka irindwi arushinze.

Ikiganiro na Rufonsina uzwi muri Filime ’Umuturanyi’

Reba agace gaheruka ka Filime ’Umuturanyi’

Nyuma y'imyaka icumi akina filime, Rufonsina izina rye ryatangiye kumenyekana
Rufonsina akina muri filime Umuturanyi ya Clapton kibonke
Rufonsina muri filime Umuturanyi akina nk'umukobwa wo mu cyaro wageze i Kigali akahabona umukunzi ari we Clapton Kibonke
Nubwo adakunze kugaruka ku nkuru zivuga ubuzima bwe bwite, Rufonsina avuga ko ari umubyeyi umaze imyaka irindwi arushinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .