00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yacuruje ikarito, yinjira mu itangazamakuru nk’impanuka: Anita Pendo twaganiriye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 September 2024 saa 01:00
Yasuwe :

Anita Pendo uri mu banyamakuru b’imyidagaduro bagezweho mu Rwanda, ni umwe mu bahamya bo gukora cyane ndetse iyo muganiriye agaruka ku rugendo yanyuzemo, ukumva ko gushima Imana ari ingenzi.

Uyu mugore benshi bakunze kwita ‘Uwirwanyeho’, ni umunyamakuru mushya wa Kiss FM aho aherutse kwerekeza nyuma yo gusezera kuri RBA, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Nubwo uyu munsi ari kuryoherwa n’amatunda y’urugendo rwe mu itangazamakuru, Pendo iyo muganiriye usanga ataranyuze mu nzira iharuye.

Yakuze afite inzozi zo kuba umusirikare

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Anita Pendo yavuze ko yakundaga imikino itandukanye ndetse yari umubyinnyi mwiza yaba mu mbyino gakondo no mu za kizungu.

Icyo gihe kandi yagiye agerageza imikino itandukanye irimo Football, aho yakinaga mu izamu ari uwa mbere mu kigo, agakina Volleyball na Basketball akaba n’umuhanga mu bijyanye no gusimbuka yaba umurambararo n’urukiramende.

Ni imikino uyu mugore yinjiyemo nyuma y’uko mu mashuri abanza yagerageje kwiruka metero 100 na 200 ariko abonye hari abamusiga ahitamo kubivamo.

Ati “Kwiruka nabisize mu mashuri abanza kuko hari abana bansigaga. Basketball narakinaga no mu ikipe y’ikigo ariko nkabona si njye mahitamo ya mbere na bwo mbivamo mu gihe Volleyball nari umukinnyi mwiza ariko hari ikipe yadutsinze ndababara na bwo mbivamo.”

Pendo yemeza ko yari umuzamu ubanzamo mu ikipe y’ikigo mu gihe gusimbuka urukiramende yabaga uwa mbere mu marushanwa na ho gusimbuka umurambararo akaba uwa kabiri.

Iyi mikino yayivangaga no kubyina akanatoza haba mu Itorero ry’ikigo no mu itsinda ryabyinaga imbyino za kizungu cyangwa izari zigezweho.

Yatangiye ibyo kuba MC avuye ku gucuruza ikarito

Anita Pendo akirangiza amashuri yisumbuye, yinjiye mu Mujyi wa Kigali gushakisha nk’urundi rubyiruko rwose, atangira ari umucuruzi.

Ati “Kwa kundi abana baba barangije amashuri yisumbuye bakabona ibiraka byo gucururiza amasosiyete atandukanye, aho rero ni bwo bampaye ikarito yo kuzunguza.”

Uyu mugore ahamya ko ku ikamyo yamamaza ibicuruzwa yazunguzagaho ikarito, umukobwa washyushyaga abantu yaje gusezera bituma bashaka uwamusimbura.

Anita Pendo wari uri hafi aho kuko ari ho yazungurizaga ikarito yahise asaba ko bamuha amahirwe agatangira kujya ashyushya abantu.

Ng’uko uko Anita Pendo wari umaze amezi atari make azunguza ikarito yamuhembaga 1000 Frw ku munsi, yaje kwisanga ashyushya abantu nka MC ku ikamyo, ibyo yakoze mu gihe kirenga umwaka.

Yinjiye mu itangazamakuru nk’impanuka

Anita Pendo wari warahuriye na MC Tino mu bijyanye no gushyushya abantu, umunsi umwe yaje kujya gusura uyu musore kuri radio yakoragaho birangira ahakuye akazi.

Ati “Sinigeze na rimwe ntekereza kuba umunyamakuru, nakundaga kubona abanyamakuru nkakunda kumva radiyo ariko sinigeze ntekereza ko nzaba umunyamakuru."

"Nabaye umunyamakuru bintunguye nagiye gusura MC Tino kuri Radio Flash FM kuko yari inshuti yanjye twahuriraga mu turaka two gushyushya abantu ku makamyo.”

Mu gihe yaganiraga na MC Tino, ubuyobozi bwa Flash FM bwamubonyemo impano buramuganiriza bumusaba ko yajya gukorayo.

Ni uko yisanze kuri Radio Flash FM, mbere yo kwerekeza kuri City Radio na Contact FM urugendo yakoze mu myaka irindwi mbere yo kwinjira muri RBA yari amazemo imyaka 10.

Yigeze kumara umwaka yarasezeye itangazamakuru

Anita Pendo wari umaze kuba ikimenyabose yaba kuri radiyo zinyuranye no kuyobora ibirori bikomeye mu gihugu, yaje kugongwa n’igikuta cy’uko izina rye ryarutaga kure cyane aho akura ubushobozi.

Nyuma yo kwisuzuma akabona ibijyanye n’ubushobozi bimugora cyane, yaje gufata icyemezo cyo guhagarika itangazamakuru atangira gutekereza uko yakwinjira mu buzima busanzwe agashaka igishoro akigira mu bucuruzi.

Ati “Gukora icyo gihe cyose wanyura ahantu abantu bagasakuza ko bakuzi, ugasanga umuryango n’inshuti zawe bazi ko wakize ahubwo udashaka gutanga, nyamara batazi ko ntacyo ufite [...] byari ikigeragezo kinkomereye cyane mfata icyemezo cyo guhagarika. Buriya mu 2013 umwaka wose nawumaze ntakora narahagaritse itangazamakuru."

Yaje kongera gusubizwa mu itangazamakuru n’uko yabonye amahirwe muri RBA yinjiyemo mu 2014.

Kwanga agasuzuguro ni byo byatumye yinjira mu kuvanga imiziki

Uyu mugore avuga ko mu gihe cyashize hari umu DJ w’umukobwa wari uturutse muri Kenya atungurwa n’uko mu Rwanda nta munyarwandakazi wakoraga akazi nk’ako.

Ati “Sinashakaga agasuzuguro, hari Umunya-Kenya waje aha aradusuzugura, yaraje aravuga ngo mu Rwanda nta bakobwa bakora ubu DJ mufite? Ni uko nahise nshaka kubyiga kugira ngo uwo mukobwa nagaruka atazongera kubasuzugura.”

Nubwo yabyize muri ubwo buryo ariko yasanze yari abikeneye mu buzima bwa buri munsi nk’umunyamakuru.

Kugeza ubu uretse kuba Anita Pendo ari umubyeyi wita ku muryango we, ni umunyamakuru akaba umu DJ ndetse n’umu MC ukomeye mu Rwanda. Ibi abifatanya no kwiga kuko ari kurangiza amasomo ya kaminuza.

Amahitamo ye yo kwerekeza kuri Kiss FM

Anita Pendo uherutse gusezera muri RBA ahamya ko nyuma y’imyaka 10 akora muri iki kigo yari akeneye kugira ahandi yerekeza akahigira amasomo mashya yiyongera ku yo amaze igihe yiga.

Ahamya ko kujya kuri Kiss FM ari ibintu na we byamutunguye. Ati “Nanjye byarantunguye nk’uko byabatunguye. Barampamagaye turahura turaganira birangira mfashe umwanya wo gutekereza nsanga nkeneye guhindura aho nakoraga nkajya kwiga n’ibindi nubwo nari narigiye ibikomeye kuri RBA.”

Anita Pendo yavuze ko bitari bimworoheye gusezera muri RBA cyane ko ari ikigo yafataga nk’umuryango dore ko yari amazemo igihe kinini ku buryo abo bakoranaga bari barabaye abavandimwe be.

Kuva ku wa 9 Nzeri 2024 yatangiye akazi kuri Kiss FM.

Anita Pendo yagiye gusura MC Tino kuri radiyo birangira yinjiye mu itangazamakuru
Umwaka wa 2013 Anita Pendo yawumaze yarasezeye itangazamakuru kubera ko ibyo yakuragamo bitari bihuye n'izina yari amaze kugira
Anita Pendo yasezeye kuri RBA yari amazemo imyaka 10
Ubu Anita Pendo ni umunyamakuru wegukana n'ibihembo binyuranye nubwo yabyinjiyemo nk'impanuka
Kuri ubu Anita Pendo ni umunyamakuru mushya wa Kiss FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .