Yacuruje amagi n’amasahane! Ibyo wamenya ku buzima bushaririye Clapton Kibonge yanyuzemo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Kamena 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge ni umwe mu banyarwenya ndetse n’umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda; mu buhamya bwe ashimangira ko yanyuze mu buzima bushaririye.

Ubonye Clapton mu buzima busanzwe cyangwa ku rubyiniro ntiwamenya ko ubuzima bwe bugizwe n’amakorosi ndetse amwe yamusigiye ibikomere.

Clapton Kibonge yavukiye muri Uganda, we n’umuryango we baje gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kibonge avuka mu muryango w’abana batandatu. Bakigera mu Rwanda bahise bajya gutura Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba; nyuma y’igihe gito baba mu Mutara baje kwimukira mu Karere ka Bugesera ari naho Clapton yakuriye.

Clapton mu bwana, yavanywe iwabo n’uko se amucyuriye

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Clapton yaje gucyurirwa na se bituma ahita ava mu cyaro gutyo.

Yagize ati "Umunsi umwe nariyemeye ndavuga ngo njye narize. Papa yahise ambwira ngo iyo diplôme yawe itagura umunyu imaze iki? Nahise ntangira gushaka uko najya i Kigali.”

Akigera i Kigali, Clapton Kibonge yabanje gucuruza amagi. Mu kubara iyo nkuru agira ati ”Sinjye wayazengurukanaga, nararanguraga nkayaha umwana akajya kuyacuruza akanyishyura 1500 Frw ku munsi.”

Iri shoramari yaje kurivamo, yinjira mu bucuruzi bwa telefoni ku Iposita. Yakomeje ati "Mu mpera za 2012 naje kurwara njya mu bitaro mara nk’amezi atatu.”

Akimara gukira, Kibonge yasubiye mu cyaro ariko aza kongera kuhava abonye akazi ko gucuruza amasahani muri Kigali City Tower.

Ati ”Aho niho naje kumenyanira na Ramjaane kuko yakoraga kuri KFM yakoreraga mu nyubako nanjye nacururizagamo, twarahuje birangira dutangiye gukinana.”

Akazi ka se karanze, Kibonge afata inshingano z’umukuru mu muryango

Umubyeyi wa Clapton yacuruzaga amata mu mujyi ndetse anazana barumuna be babiri kuhiga.

Avuga ko "Akazi kaje kugenda nabi biba ngombwa ko we asubira mu cyaro. Nk’umwana mukuru nagombaga gufata icyemezo cyo kurera barumuna banjye. Icyo gihe nakoraga akazi ariko nkazirikana ko hari abana ngomba kwitaho.”

Yakomeje kwita kuri barumuna be ndetse n’umuryango we kugeza bose barangije kwiga uretse umuto ubu uri mu wa Gatanu mu mashuri yisumbuye.

Kwita kuri barumuna be byatumye Clapton areka ishuri. Yagize ati ”Rimwe nari ku ishuri aho nari natangiye mu wa Mbere muri Kaminuza ya Kigali mu 2015, bampamagaye bambwiye ko murumuna wanjye bamwirukanye bituma amafaranga nari mfite mpitamo kuyamuha ajya kwiga, njye mva mu ishuri kugira ngo mbanze nkemure ibibazo bye.”

Filime zamuhinduriye ubuzima

Clapton uzwi cyane mu bijyanye no gutera urwenya no gukina filime aho yakinnye muri Seburikoko n’izindi zinyuranye avuga ko filime zamuhinduriye ubuzima cyane ko kugeza ubu arizo zimutunze n’umuryango we.

Ati “Nta kandi kazi ngira, nkina filime nizo zintunze kuva nahura na Ramjaane akabinyinjizamo kugeza magingo aya nizo zintunze.”

Avuga ko yakunze kugaragara muri filime z’abandi ndetse n’izamwitirirwaga ariko yishyuwe kugira ngo azikine gusa kugeza ubu uyu mugabo yatangiye kwikorera iye yise “Umuturanyi”.

Clapton atangaza ko iyo atanyura mu buzima yabayemo, kuri ubu aba afite nk’igorofa ariko ngo byahuye n’inshingano nyinshi yari afite.

Yakoze ubukwe amagambo aba menshi…

Abantu benshi batunguwe no kumva inkuru y’ubukwe bwa Clapton bitewe no kuba yarabigize ubwiru.

Yagize ati "Nari naranze ariya magambo yose yakurikiyeho, byonyine nyuma y’ubukwe mwayabonye ayo bavuze, ibaze rero iyo bayavuga tutarabana ariko narabibonaga nakwibuka ko turi kumwe nkumva nta ribi.”

“Kwari ukuri yari atwite, nari mbizi ko nyuma y’amezi abiri nzabyara. Muri ayo mezi nari mfitemo n’igitaramo cya Life is funny, nakoze igitaramo nkivuyemo ku wa Kane turabyara. Igitaramo ntabwo cyagenze neza kuko nateguraga ibintu bibiri.”

Clapton ahamya ko kimwe mu byatumye akora ubukwe n’umugore we ku buryo bwihuse ari uko yifuzaga ko umwana we amuvukira iruhande. Yagize ati “sinigeze nifuzaga ko umwana wanjye avukira kure yanjye.”

Kugeza ubu uyu munyarwenya unakina filime avuga ko ari gukora cyane ngo azamure impano nshya mu gusetsa no gukina filime.

Clapton ni we wafashije abasore bagize itsinda rya “Bigomba Guhinduka” ndetse ari no gufasha abandi banyarwenya n’abakinnyi ba filime batandukanye.

Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba Filime akaba n'umunyarwenya ukomeye mu Rwanda
Clapton Kibonge arubatse ndetse aherutse no kwibaruka imfura ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .