Malani Manzi kugeza uyu munsi ufite indirimbo enye, aherutse gushyira hanze, inshya yise ‘Kolomila’ inagaragaramo Shaddyboo uri mu nkumi zubatse izina ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ikurikira izirimo Amour, Nuyu na Inspiration yakoze hagati ya Werurwe 2023 kugeza uyu munsi.
Uyu muhanzi wari waragiye ku ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki ahamya ko mu 2021 aribwo yavuyeyo ariko atarangije amasomo yose kuko yahize imyaka ibiri muri itatu yari iteganyijwe.
Ati “Urumva nabonye ko ibyo nari maze kwiga bihagije kuko si itegeko kurangiza kwiga imyaka itatu kuko ni ishuri ry’imyuga, nabonaga ibyo nari maze kwiga nshobora kubivanga n’ibyo nari nsanzwe nzi nkaba nkora byaba ngombwa nkazasubirayo.”
Malani Manzi akorana na sosiyete yitwa Blackout Inc. imufasha mu bijyanye n’ubujyanama. Ahamya ko ari amahirwe adasanzwe yagize kwinjira mu muziki agahita abona abamufasha.
Uyu muhanzi wabaye umufana wa Meddy, The Ben , Bruce Melodie na Yvan Buravan ahamya ko yakuranye inzozi zo kuba umusirikare, icyakora uko imyaka yagiye yigira imbere agenda yiyegurira umuziki.
Ati “Nkiri umwana narotaga kuba umusirikare kugeza nko mu myaka 10, icyakora kuva namenya ubwenge nahise mpindura numva nakwiyegurira umuziki.”
Nubwo atari umuhanzi ukunda kwita ku bijyanye n’imikino cyane, Malani Manzi ni umufana w’ikipe ya Arsenal yakundiye Thierry Henry.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!