Uyu mugabo witwa Ndayizeye Emmanuel avuka mu Mujyi wa Kigali mu Nyakabanda; ni imfura mu muryango w’abahungu batanu n’abakobwa batanu. Ubusanzwe ni umukinnyi wa filime aho yatangiye kubikora mu 2010.
Ni n’umuririmbyi kandi uririmba indirimbo zo mu njyana ya Afro Fusion ndetse akaba umubyinnyi wa gakondo, yinjiyemo mu 2005.
Nick Dimpoz yanyuze mu matorero atandukanye ari umubyinnyi wanyuze no mu Nganzo Ngari. Ubu we n’umugore we bafitanye umwana w’imyaka ine batangije irindi torero ryitwa ‘Intayoberana’.
Iyo yivuga yemeza ko atarotaga kuzaba umukinnyi wa filime kuko yabigiyemo ku mpanuka.
Ati “Ntabwo nari narigeze mbitekereza. Ariko hari abantu babimbonagamo, hari umuntu ukubona akabona ko hari ikintu washobora ukaba watinyuka. Ni uko nisanze ndi umubyinnyi ukomeye, ndi umukinnyi wa filime ukomeye. Filime nazigiyemo bigizwemo uruhare na mushiki wanjye wo kwa mukuru wa papa.”
“Yarambwiye ati ‘waje ukamfasha’. Namaze ibyumweru bitatu ndi kumukwepa. Mu itoranya ry’abakinnyi byabanje kuntsinda. Nyuma bampaye ibindi nkina ndabikora birabashimisha, bagira ngo nari nsanzwe mbikora.”
Avuga ko mu muziki ho yagiyemo kubera ko yakuze akunda umuziki w’abahanzi barimo West Life, ndetse akaba yari afite se w’umuririmbyi. Avuka mu muryango wa gikirisitu. Avuga ko atiyumvagamo impano nyinshi abantu bamubona ubu.
Ati “Kugira ubone ko ufite impano ni uko abakureba aribo babibona mbere y’uko wowe ubibona. Isi y’ubuhanzi iraryoshye, ni Isi umuntu akora ibintu byose yishimye n’ubwo habamo imvune. Uhura n’abantu benshi bagufasha mu buzima butandukanye. Kuba umuhanzi bindutira ibindi bintu nakora kuko njye nize ubwubatsi ariko sibyo nkora. Biranshimisha, kubona hari abantu bashima ibyo nkora.
Uyu musore avuga ko filime imwe mu zo yakinnye ikamushimisha ari iyitwa ‘Giramata’, kuko hari umuntu yafashije mu buzima bwe kubera ko ibyo yakinnye bisa neza nk’ubuzima bwe.
Ati “Muri iyi filime yitwa ‘Giramata’ nakinnye ubuzima bw’umuhungu wakundanye n’umukobwa ufite ubumuga, imiryango yabo ikabyitambikamo ariko bo bagakomeza gukundana kugeza aho babanye. Hari umugabo umwe na we byagendekeye nk’uko nakinnye, aranshaka arambwira ati nanjye mfite umugore ugendera mu kagare kandi dufitanye abana babiri. Aranshimira ko nakinnye byamufashije.”
Arongera ati “Ikintu cya mbere nkunda ni ukuba nakina ibintu bikagira ingaruka nziza. Kuba umukinnyi wa filime nta kintu na kimwe kiba kigomba kukugora kuko uba uri mu kazi. Niba bakubwiye gukina uri umusazi urabikora, bakubwira gukina uri umukire, nabwo ukabikora.”
Avuga ko hari abantu bamwe na bamwe bafata ibyo babonye umuntu akina bakagira ngo nibwo buzima asanzwe abamo kandi atari byo, kuko umukinnyi nyawe yisanisha nibyo ari gukina ngo atange ubutumwa.
Yishimira ko sinema Nyarwanda igenda itera imbere umunsi ugereranyije no mu bihe byashize.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!