Uyu mukobwa wize ibijyanye na ‘Customs and Tax Operation’ kuri ubu ni rwiyemezamirimo ufite urusenda yise ‘Neza Chill’ akora binyuze mu sosiyete ye Shaky Ltd.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwineza yavuze ko atangira gukora urusenda atari azi ko yabikora ngo bigere nubwo abigira ubucuruzi.
Ati “Hari muri Mutarama 2023, nari mfite inshuti yanjye yakundaga urusenda, umunsi umwe turi kumwe mubwira ko nshobora kuzarumutekera. Ni igitekerezo yakunze ariko noneho njye ntabwo narinzi n’uko baruteka.”
Nyuma yo kwirarira ku nshuti ye, Uwineza avuga ko yaje kwibuka ko afite inshuti ye yari yarize gukora urusenda ari nako kazi yakoraga i Dubai, icyakora icyo gihe yari iri mu Rwanda mu biruhuko, ahitamo kuyegera ngo nayo imwibire ibanga ry’uko rukorwa.
Uwineza yatangiye kwiga gukora urusenda ariko agamije kurutekera inshuti ye.
Ati “Nyuma nararutetse ararukunda ndetse ambwira ko atazongera kugura urwo yari asanzwe agura, nkomeza kujya ndumutekera noneho akajya ansaba guteka rwinshi ngo aheho n’inshuti ze.”
Uwineza avuga ko kuba urusenda rwe rwakiriwe neza n’inshuti ze byatumye atangira gutekereza kuba yabikora nk’ubucuruzi, yongera kwegera ya nshuti ye yamwigishije yongera gukarishya ubumenyi.
Nyuma yo kugira ubumenyi bw’ibanze, Uwineza yatangiye gukora urusenda rwe noneho agamije kurushyira ku isoko, icyakora uko abantu bagiye barukunda bakanarugura birangira atangiye gushaka abakozi kuri ubu akaba amaze guha akazi abagera kuri 12 barimo umunani bahoraho.
Uyu mukobwa ahamya ko kugeza ubu uruganda rwe rufite ubushobozi bwo gutunganya byibuza ibilo 300 by’urusenda ku munsi nubwo bitewe n’isoko batabikora buri gihe.
Uwineza avuga ko iby’ubucuruzi bw’urusenda aribyo byatumye aba ashyize ku ruhande ibyo gukina sinema, ahamya ko mu gihe yaba amaze kubaka neza uruganda rwe aribwo yareba niba yabisubiramo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!